AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Ingabo za DRC zahitanye undi musirikare wa FNL

Inyeshyamba ziri mu mashyamba ya Congo, zikomeje guhura n’uruva gusenya, nyuma y’uko ingabo za Leta zikomeje gukora muri benshi bo mu mitwe ya FLN, FDLR, ADF n’indi, ubu FARDC yamaze kwivugana  undi musirikare w’Umutwe ushamikiye ku Ishyaka rya Paul Rusesabagina.

Uwapfuye ni Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ aho amakuru avuga ko yishwe kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’igitondo nyuma yo kugwa mu gico cy’Ingabo za RDC ahitwa Kalehe.

Muhawenimana wavutse mu 1974 mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali muri Komini Gashora yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FNL.

Uyu yishwe akurikira undi wari Umuyobozi mu Mutwe wa FLN witwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsintsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka, ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri muri gereza magingo aya. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.

Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.

Guhera mu cyumweru gishize FARDC yokeje igitutu iyi mitwe ibasha kuyirukana mu duce dutandukanye turimo nka Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.

Muri Kamena, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Ni inama ikomeje guhurizwamo ibitekerezo bigamije gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.

Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.

Kuri uyu wa Kabiri, FARDC yatangaje ko yafashe mpiri Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP), Nshimiyimana Asifiwe Manudi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger