AmakuruImyidagaduro

Indirimbo za Safi Madiba zahagaritswe

Indirimbo zose Safi  yari amaze gukorera muri The Mane Music Label zamaze  guhagarikwa n’izi nzu ifasha abahanzi nyuma y’uko Safi agaragaye mu ndirimbo yakoreye mu yindi Label.

Hashize imyaka ibiri inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label, itangiye gukorera mu Rwanda. Yatangiranye abahanzi babiri ari bo Marina wasinye imyaka 10 na Safi Madiba wasinye imyaka itatu nyuma y’uko yari amaze kwihenura kuri Urban Boys yazamukiyemo agahitamo kubasiga agakora ari wenyine.

Safi Madiba yatangiye gukorera muri The Mane ari bwo agitangira gukora umuziki ku giti cye nyuma yo kwitandukanya n’itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka 10.

Safi Madiba yagiriye ibihe byiza muri The Mane kuko muri iki gihe cy’imyaka ibiri ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

The Mane iyoborwa na Mupende Ramadhan uzwi nka Baad Rama kugira ngo Safi abe ari aho ari ubu yamushoyemo amafaranga atari make, mu gukora indirimbo harimo n’izo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Harmonize na Rayvanny.

Mu minsi mike ishize Safi yashyize hanze indirimbo yitwa “Ntimunywa” yafatanyije na DJ Marnaud ariko mu kuyamamaza agaragaza ko isohokeye mu yindi kompanyi y’umuziki yitwa “Nukuri Music” bivugwa ko ari n’iye.

Ni ibintu bitashimishije na gato ubuyobozi bwa The Mane bwatangaje ko uyu muhanzi yakoze amakosa akomeye yo kwikura muri label batabyumvikanye ndetse butangaza ko mu gihe batarakemura iki kibazo atemerewe kuririmba indirimbo zose bamufashishe gukora.

Iri kosa Safi yakoze ryo kujya gukorera ahandi indirimbo ndetse muri iyo ndirimbo akumvikanamo avuga The Mane , byatumye iyi Label ihagarika ibihangano byose bya Safi yewe no kubikoresha mu itangazamakuru ngo bikaba bitemewe bitewe n’amasezerano aba bombi bagiranye.

Itangazo Teradignews ifitiye kopi ryashyizwe hanze na The Mane, rivuga ko izo ndirimbo zahagaritswe  ari Kontwari, Kimwe Kimwe, Igifungo, My Hero, Good Morning, Ina Million na Orginal.

Mu makosa yandi Safi ashinjwa  harimo no kuba yarashyize indirimbo kuri YouTube Channel ye kandi mu masezerano bafitanye bitemewe, uretse izi ndirimbo zahagaritswe kandi, The Mane ivuga ko indirimbo ‘Ntimunywa’ yabaye intandaro y’ibi byose itemerewe gukoreshwa kuko Safi yashyizemo izina rya The Mane nta burenganzira yabiherewe.

Safi kandi yahawe amasaha 24 yo kuba yamaze gusiba iyi ndirimbo kuri YouTube Channel ye kuko bibangamiye inyungu za The Mane Music Label

Twitter
WhatsApp
FbMessenger