Amakuru ashushyeImyidagaduro

Indirimbo ya Sat-B yari ikozeho umukozi wo mu rugo

Umukozi wo mu rugo mu rugo ruherereye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi, aherutse kumva indirimbo ya Sat-B arayibyina yibagirwa ko yari atetse akaboga. Ibi byari bigiye kumuviramo ibindi bindi kuko nyirabuja yariye karungu gusa nyuma akaza kumubababrira.

Ni kuruyu wa gatatu tariki 2 kanama 2017 ubwo uyu muhanzi yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Ivyo bintu’ kuri Radio , uyu mukozi wo mu rugo usanzwe ari umufana ukomeye wa Sat- B yaje gushiduka yatwawe n’umudiko uri muriyo ndirimbo yibagirwa ko yari atetse akaboga.

Abari muri Salon barimo na nyirabuja baje kumva impumuro y’ibintu bishiririye ibasanze mu nzu, basohoka bagiye kureba maze basanga undi yizihiwe bitavugwa ameze nkuwibereye mu yindi si .

N’umujinya mwinshi nyirabuja yahise  amubwira ko ibyo yakoze atari byo ndetse amara umwanya yamubwiye ko agomba kumwirukana gusa yaje kwisubiraho amugirira ibambe.

Umuhanzi Sat-B yacengeye mu mitwe  ya benshi mu batuye Afurika y’Iburasizuba kubera indirimbo yise Satura amabafle yakoze ikishimirwa n’abatari bake, ndetse ikanamufungurira amarembo akaba umwe mu bahanzi bakunzwe muri aka gace.

Satura amabafle yasohotse muri 2014 ituma uyu muhanzi aba icyogere ndetse  izina rye ritumbagira ku rwego rwo hejuru. Yabaye nk’ikirango kuri we kuko muriyi minsi n’umuntu utamuzi , iyo umubwiye Satura amabafle ahita amumenya ndetse mu gihe cyayo yari imwe muzacurangwaga cyane mu nzu z’utubyiniro ndetse n’ahandi habaga hahuriye abantu benshi bari kwishimisha.

Satura amabafle yatumye Sat-B amenyekana ku rwego mpuzamahanga

Uyu muhanzi yakoranye bya hafi na bamwe mu bahnzi b’abanyarwanda gusa by’umwihariko Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz we byari ibindi bindi kuko banafitanye indirimbo.

Umukozi ubwo yamaraga gushiriza yari yigunze yumiwe

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi afite indirimbo ziganjemo izakunzwe zirimo nka Satura amabafle yabimburiye izindi ikaba n’imbarutso yo kumenyekana kwe, too much, nyampinga, Ivyo bintu aheruka gushyira ahagaragara ndetse n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi ntasiba kugaruka ku rutonde rw’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasizuba bakomeje kwitwara neza , mu minsi yashize yari ku rutonde rw’abahanzi 20 bakomoka muri aka gace bakomeje kwitwara neza, urutonde  dusangaho n’umuhanzi w’umunyarwanda The Ben ndetse n’abandi nka Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Yamoto Band, Victoria Kimani, Rayvany n’abandi.

Iyi ndirimbo nshya yise ‘Ivyo bintu’  yayihuriyemo n’umugande Washimgton wanagize uruhare mu itunganywa ryayo .

Ivyo bintu , indirimbo ya Sat-B yari ikozeho umukozi wo mu rugo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger