Umuziki

Indirimbo ya Mani Martin na Eddy Kenzo yamaze gusohoka

Eddy Kenzo ukunzwe cyane muri Uganda no mu karere k’iburasirazuba yaramze iminsi hano mu Rwanda aho yaraje u bikorwa bya muzika yarafatanyije na Mani Martin ndetse bakaba banakoranye indirimbo.

Iyi ni indirimbo “Afro” ya Mani Martin yakunzwe cyane n’abatari bake nyuma Mani Martin akaza kuyisubiramo  (Remix) afatanyije na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Mani Martin ni nkaho yabanje gutera amatsiko abakunzi be kuko nyuma yo gusubiranamo indirimbo na Eddy Kenzo ntabwo yahise ayishyira hanze ahubwo yakoze ibitaramo mu gihugu hose byo kumurika album yitiriwe iyi ndirimbo “Afro”.

Ubwo bari mu bikorwa byo gufata amashusho yiyi ndirimbo Eddy Kenzo yishimiyeko afatanyije na Mani Martin gusubiramo indirimbo “Afro” yiganjemo umuco nyafurika mu gihe kandi nawe ariyo njyana aririmbamo.

Eddy Kenzo umuhanzi w’Umugande ukunzwe cyane muri Afrika, nawe yemeje aya makuru abinyujije mu mashusho bifashe ari kumwe na Mani Martin aho yatangaje ko yishimiye kuba bagiye gukorana. Yagize ati “ Turi muri studio dukora Afro remix, nkunda iyi ndirimbo cyane, izaba ari indirimbo ikaze, uyu muhanzi(Mani Martin) ni umuhnazi mwiza, yaje kutureba atwereka ko afitiye umugabane wacu ikintu cyiza, ntewe ishema nawe ubu twarangije iyi ndirimbo, irasohoka vuba.”

Eddy Kenzo kugeza ubu yamaze kwisubirira muri Uganda nyuma yuko ibikorwa  byo gufata amashusho ya Afro remix birangiye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger