AmakuruInkuru z'amahanga

India : Abantu 44 bishwe n’impanuka ya bisi

Mu gihugu cy’Ubuhinde (India) bisi yari itwaye abagenzi barenze abo yagenewe gutwara  yavaga Kullu yerekeza mu gace ka Gada Gushaini aho yagombaga kugenda ibirometero 60 yakoze impanuka irenga umuhanda ikabaranguka mu manga y’umusozi .

Iyi mpanuka yahitanye abasaga 44 umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kullu ahabereye impanuka, Halini Agnihotri  yavuze ko bagikora iperereza ku cyateye iyi mpanuka, ndetse ko mugihe iyi mpanuka yabaga Polisi  yahise itabara, ariko amashusho yanyujijwe kuri Televiziyo zo muri iki gihugu aragaragza imibiri myinshi yangiritse.

Minisitiri w’intebe w’ubuhinde  Narendra Modi yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse anizeza abaturage ko abakomeretse baravurwa vuba.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka  Kullu habereye iyi mpanuka  bwatangaje ko buri muryango ufite uwapfiriye cyangwa wakomerekeye muri iyi mpanuka aragenerwa amayero 570.

Imibare itangwa na Guverinoma y’Ubuhinde iragaragaza ko buri mwaka abantu ibihumbi 150 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Izi mpanuka ngo ziterwa rimwe na rimwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda, imihanda mibi, n’imodoka zishaje.

Abantu bagera kuri 44 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yahanutse ku manga ya metero 150 mu Buhinde mu gace kitwa Himachal Pradesh mu ntara ya Pradesh iherere mu majyaruguru y’iki gihugu,igwa mu kabande hafi y’umugezi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger