AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Indege ya Air Zimbabwe yagize ikibazo cyo gushya ubwo yavaga muri Afurika y’Epfo

Kompanyi y’indege itwara abantu n’ibintu yo mu gihugu cya Zimbabwe, Air Zimbabwe, yatangaje ko moteri imwe y’indege yayo yagize ikibazo nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Oliver Reginald Tambo cya Johannesburg mu gihugu cya Afrika y’Epfo yerekeza muri Zimbabwe.

Ku Cyumweru taliki ya 28 Mata 2019,nibwo iyi ndege yagize iki kibazo cya moteri cyatumye yibasirwa n’umuriro ku gice cy’inyuma cyayo-mu murizo  (Tail pipe).

Iyo kompanyi yatangaje ko nubwo habayeho iki kibazo, bitatumye iy’indege yo mu bwoko bwa Boeing 767-200ER, ihagarika urugendo kuko yakomeje ikagera mu murwa mukuru wa Harare muri Zimbabwe  ndetse ko abagenzi bose bagezeyo amahoro.

Kompanyi ya Air Zimbabwe yatangaje ko hatangiye gukorwa ubugenzuzi kugira hamenyekane icyateye iki kibazo. Gusa hagati aho bakomeje bavuga ko ikibazo cyagaragaye kuri iyi ndege gishobora gutera ingaruka ku rutonde rw’ingendo zari zateganyinjwe gukorwa.

Mu itangazo ryatanzwe n’iyi kompanyi, banditse bavuga ko bababajwe n’ikibazo cyagaragaye kuri iyi ndege gishobora gutuma habaho ingaruka ku ngendo zabo.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yanditse avuga ko uyu munsi ariwo wambere yagizeho ubwoba budasanzwe.

Bamwe banditse bashimira Abapirote b’indege ba kompanyi ya Air Zimbabwe kukuba bagize ubutwari bagakoresha uko bashoboye bakabasha kugeza iyindege aho yerekezaga mu mahoro. Ni mugihe hari abandi kandi bagaragaye babanenga bavuga ko bagakwiye gusubira inyuma hakabanza gukemurwa ikibazo.

Indege ya Air Zimbabwe yageze mu Mujyi wa Harare iri gushya inyuma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger