AmakuruAmakuru ashushye

Indege Pologne irigutanga mu ntambara ziteye impungenge NATO/OTAN kuberiki?

Pologne ni kimw mu bihugu by’iburayi byiyemeje kohereza indege z’intambara muri Ukraine kugira ngo zifashishwe mu kwigaranzura ibitero by’Uburusiya.

Kuki Izo ndege zayo ziteye impungenge NATO?

Izo ndege zatwarwa n’abapilote ba Ukraine, byashoboka ko zinywera amavuta kandi zigahabwa intwaro ku kigo kinini cy’ingabo zo mu kirere za Amerika kitwa Ramstein airbase kiri mu Budage, cyangwa mu kindi gihugu kiri muri Nato cyegereye Ukraine.

Ibi ni ibivugwa na Marc Weller wigisha amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Cambridge.

Yongeraho ko, nk’igihugu cyatewe Ukraine ifite uburenganzira bwo kwirengera. Ko mu buryo bwemewe n’amategeko ishobora kwakira ibikoresho bya gisirikare ngo yirinde.

Ndetse ko ishobora gusaba OTAN kwinjira mu mirwano ikabafasha, cyangwa igashyira mu bikorwa gufunga ikirere cya Ukraine.

Ati: “Ariko Moscow nayo ibona ibitero kuri Ukraine nko kwirwanaho kubera gusatirwa na NATO gusa ikavuga ko iri abantu bo mu bwoko bw’abarusiya bageramiwe no gukorerwa jenoside mu burasirazuba bwa Ukraine.

“Kwinjira uko ariko kose muri iyi ntambara kw’amahanga kuzafatwa na Kremlin nk’igitero cy’intambara kuri bo.”

Marc Weller avuga ko kugeza ubu Moscow yihanganiye kuba iburengerazuba baroherereje Ukraine intwaro zisanzwe, ariko ko kuyoherereza indege z’intambara “byaba ari intera ikomeye yo gutuma abarusiya nabo bahita basubiza” OTAN.

Lavrov na Kuleba bageze muri Turkiya kuganira

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov w’Uburusiya na Dmytro Kuleba wa Ukraine bose kuwa gatatu bageze muri Turkiya aho biteganyijwe ko batangira ibiganiro byo gushaka amahoro.

Ibiganiro byabo biraba none kuwa kane mu mujyi wa Antalya ku butumire bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya Mevlut Cavusoglu.

Ibi biganiro nibyo bya mbere bihuje abakuru b’ububanyi n’amahanga kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu byumweru bibiri bishize.

Inkuru bisa ku ntambara

Nyuma y’ibihugu bitandukanye birikugoboka Ukraine Ubushinwa nabwo bwinjiye mu ntambara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger