AmakuruAmakuru ashushye

Indege itwaye impunzi 66 yamaze guhaguruka muri Libya yerekeza i Kigali (+AMAFOTO)

Impunzi za mbere 66 zahagurutse  kibuga cy’indege cya Misrata muri Libya  zerekeza i Kigali mu Rwanda, aho biteganyijwe ko zihagera zikajyanwa mu nkambi i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri Libya, ryatangaje ko ‘abenshi bari muri uru rugendo ari abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi ndetse n’imiryango’.

Inkambi ya Gashora isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi. Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.

Mu 2017 Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika zari muri Libya zateshwaga agaciro bamwe bacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo, impande zitandukanye zatangiye kuganira uko byakorwa.

Uyu mubyeyi n’abana be bamaze kugera mu ndege
Byari ibyishimo ubwo bari bategereje kwerekeza mu Rwanda

Ubwo bari bageze mu ndege wabonaga bishimiye kuza mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger