AmakuruUtuntu Nutundi

Indaya zariye karungu nyuma yo kurarana n’umusore agasiga azicucuye atanazishyuye

Mu ijoro ryo kuwa 16 gicurasi 2022 abakobwa babiri bo mu karere ka Nyarugenge barize ayo kwarika nyuma yo kwibwa n ‘umusore bari bararanye nawe bibwira ko araza kubishyura nk’uko bari babyumvikanye, ahubwo akaza kubacucura nutwo bibwiraga ko basigaranye.

Amakuru avuga ko uyu musore yaje ashaka umukobwa bararana, uwo abonye asanga afite undi mugenzi we babana munzu nawe utegereje umugabo umucyura, abo bakobwa biyegereje uyu musore bamwumvisha uburyo agomba kubigondera bombi akabaraza icyarimwe muri iryo joro, nawe arebye ibigango bye ndetse n’ikofi yibitseho asanga bihuje ati” nta mpamvu yo kwiyima kandi I Kigali we share”.

Ubwo gahunda bamaze kuyinoza umusore bahise bamujyana munzu yabo aho bataha hafi aho ngaho, ariko bari bumvikanye ko gahunda ari ukubishyura nyuma yo kurangiza igikorwa umusore akabaha ibihumbi 20 buri mukobwa agatwara ibihumbi 10. Ubwo umusore yatangiye igikorwa agezemo hagati abwira abakobwa ko ashaka kujya kuzana twa mitzig bakaba banywa bityo bagakomeza kuryoherwa n’ibyishimo.

Hirya yaho batuye hari akabari ari naho barangiye uwo musore nawe akanyaruka yihuse mu kandi kanya akagaruka azanye amacupa abiri ya mitzig. Ubushakashatsi bwakunze kugaragaza ko umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina aba ameze nk’umuntu wakoze imyitozo ngororamubiri kuko byose bigira ingaruka zimwe aribyo bise sexercises, ari nayo mpamvu uwo musore akigigeza ayo macupa abiri kuri abo bakobwa bahise bayiranguza nubwo byari bigiye kurangira mu marira.

Mu kiganiro na IGIHE aba bakobwa bavuze ko ubwo bari baryamye nijoro aribwo uyu musore yaje kubiba ama phone yabo ndetse n’ibihumbi 30 bateganyaga kwishyura inzu babamo. Nyuma yo gukanguka bakabura uyu musore, batangiye gushakisha cyane bamubuze ndetse no gutaka kwinshi ariko ubwo iyi nkuru ubwo bayitangaga ntago bari baramubona.

Umugwaneza Alicia uzi aba bakobwa yavuze ko kuba umuntu yakwiba aba bakobwa ari igitangaza mu bindi, kubera uburyo nabo ubwabo bazwiho amahane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger