AmakuruAmakuru ashushye

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yagombaga kuba mu mpera z’uku kwezi yasubitswe

Inama idasanzwe ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga kuba mu mpera z’uku kwezi, yasubitswe yimurirwa hagati y’imwe mu matariki y’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare mu 2020.

Amakuru y’isubikwa ry’iyi nama, agaragara mu ibaruwa umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe unashinzwe ibikorwa bya EAC yandikiye umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Liberat Mfumukeko. Muri iyi baruwa yanditswe ku wa 18 Ugushyingo, Amb. Nduhungirehe yavuze ko isubikwa ry’iyi nama rifite aho rihuriye n’ubusabe bw’abagombaga kuyitabira, gusa yongeraho ko izindi nama zo zigomba kuba nk’uko byapanzwe.

Ati” Ndagira ngo mbamenyeshe nanabasaba kumenyesha ibindi bihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yimuriwe ku yindi tariki muri Mutrama cyangwa muri Gashyantare 2020 bitewe n’ubusabe bw’abagomba kuyitabira.”

“Itariki nshya muzayimenyeshwa nyuma yo kubaza abakuru b’ibihugu. Ariko inama y’abayobozi bose nakuru, iya komite y’abahuzabikorwa ndetse n’inama ya 39 y’abaminisitiri ndetse n’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari zizaba nk’uko byapanzwe mbere.”

Ni mu gihe mu byumweru bibiri bishize ubwo Perezida Paul Kagame kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko n’ubwo hakomeje kugaragara inzitizi zimwe na zimwe hagati y’abanyamuryango ba EAC bitagomba guhagarika ibikorwa by’uyu muryango byapanzwe, anashimangira ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC igomba kuba mbere y’umwaka wa 2019.

Ibitangazamakuru bimwe byo mu karere bikimenya amakuru y’isubikwa by’iyi nama, byavuze ko ari ukubera ubwumvikane buke bukomeje kurangwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter ye, yanyonyomoje aya makuru yasakajwe na ChimpReports avuga ko isubikwa ry’inama ntaho rihuriye n’umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda.

Ati” Inkuru ya ChimpReports iri kuyobya abantu. Inama ya EAC yasubitswe ku busabe bw’abandi bakuru b’ibihugu, ntaho bihuriye n’umubano w’u Rwanda na Uganda. Ntunguwe kandi no kubona ibaruwa yandikiwe abanyamuryango muri iki gitondo yahise isakazwa mu bitangazamakuru byo muri Uganda.”

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yasubitswe nyuma y’iya 20 na yo yasubitswe incuro nyinshi gusa bikarangira ibereye Arusha ku wa 01 Gashyantare 2019. Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ni we utari wayitabiriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger