AmakuruAmakuru ashushye

Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yongeye gusubikwa

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw”icyongereza bwatangaje ko inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha yasubitswe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bwa Commonwealth rivuga ko iyo nama yasubitswe bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze muri bimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

Uwo muryango kandi uvuga ko ushima uko u Rwanda rwari ruhagaze mu myiteguro, bikaba biteganyijwe ko nisubukurwa n’ubundi izabera mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger