Amakuru ashushyeImyidagaduro

Imyambarire y’umukunzi wa Lil G yatunguye benshi (Amafoto)

Benitha Umulisa[Nitha] , umukunzi wa Lil G akomeje kwibazwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize ahagaragara agaragaraza bimwe mu bice bye by’ibanga.

Uyu mukobwa yahoze akundana na Lil G baza gutandukana gusa muri gicurasi 2017 bongeye kubura umubano ndetse bagaragaza ko bari mu rukundo ruzira uburyarya , amarangamutima ari yose kuri buri umwe bitewe n’amagambo bawiranaga.

Icyo gihe Lil G abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yongeye kugaragaza ko yagarutse mu bihe byiza by’urukundo aho yashyizeho ifoto y’uyu mukobwa [Nitha] akamubwira ko ariwe rukundo rwe ,uyu mukobwa nawe akaza amushimira anamubwira ko nawe yamwihebeye.

Yagize ati “ni we naririmbiye indirimbo yanjye Ni wowe rukundo ,ndagukunda cyane rukundo rwanjye.”  Umukobwa nawe nta kuzuyaza yahise aza avuga ati “nanjye ndagukunda mugabo mwiza.”

Icyo gihe Lil G yavuze ko yigeze gutandukana n’uyu mukobwa gusa kubera imyitwarire myiza no kuba yari umwe mu bakobwa bakundanye ufite imico yihariye ikurura benshi byatumye yongera kwifuza gusubira mu rukundo nawe.

Yagize ati “Benitha aranyumva, turuzuzanya, yahinduye byinshi muri njye ,…kuva twakundana sinkikosa nka mbere…mubindi yampinduyemo harimo nko kumenya Imana. Ampa impamvu zituma nkunda kujya gusenga, ariko mbere siko byahoze.”

Uyu musore yagiye agaruka mu itangazamakuru cyane kubera gutangaza bimwe mu bitamenyerewe mu mubuzima bw’urukundo rw’abasitari . Ndetse ubu akaba ari umubyeyi cyane ko afite umwana yabyaranye n’umwe mu bakobwa bakundanye mu minsi yashije witwa Diane.

Mu minsi yashize yakunze kugarukwaho cyane  kubera gutangaza ko amaze kuryamana  n’abakobwa barenga 99 ndetse anavuga ko kubwiyo mpamvu yumva nta mutima wo gushinga urugo yumva afite ndetse nta n’igiterezo cyiyo gahunda ateganya mu minsi ya vuba.

Lil G n’umukunzi we Nitha

Uretse ibyo, uyu musore yongeye kuvugwa cyane kubera kugaragaza ko ari mu rukundo n’umukecuru ukuze cyane w’umuzungukazi gusa nyuma uwo mukecuru yaje kumwigarika avuga ko nta rukundo yigeze agirana n’uyu musore ,  Lil G nawe aza kugaruka mu itangazamakuru yisegura avuga ko yabikoze yikinira.

Karangwa Lionnel [Lil G] ni umuhanzi watangiye umuziki akiri umwana, usibye kuvugwa cyane mu bijyanye n’urukundo n’umwe mu bahanzi bamaze kwiteza imbere kurubu akaba afite inzu itunganya umuziki [studio] ye bwite yitwa Round music ,  tukaba tutanashidikanya ko kubera byinshi amaze kugeraho ari umwe mu basore abakobwa bakwirukira.

Umulisa Benitha uri mu rukundo na Lil G , ni umukobwa w’Umurundikazi gusa ntago yari asanzwe azwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro hano mu Rwanda , yongeye gutangaza benshi kubera amafoto atangaje yashyize ku mbuga nkorambaga.

NIWOWE RUKUNDO , LIL G YAHIMBIYE UMUKUNZI WE NITHA

https://www.youtube.com/watch?v=RpjVUBl0wq0

Twitter
WhatsApp
FbMessenger