Imyidagaduro

Imyambarire ya Rihanna yatumye abantu bacika ururondogoro(Amafoto)

Rihanna yatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyizeho agaragaza imyambarire ye mu iserukiramuco rya Crop Over ryabereye ku ivuko rye muri Barbados.

Iri serukiramuco yaryitabiriye mu cyumweru gishize  aho yaje gutungura abantu kubera imyambarire idasanzwe yari yajyanyemo.

Ku mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram byabaye ibindi bindi kuko abamukurikira bavuze kakahava bamwe bamushima abandi bamunenga,  bamwe batangira kuvuga ko batari bazi ko afite ubwiza karemano n’imiterere idasanzwe nk’ibyo babona muri ayo mafoto .

Aya mafoto kandi yatumye na Chris Brown bahoze bakundana[batandukanye muri 2009 uyu musore amukubise iz’akabwana]  agira icyo avuga maze ashyira utumenyetso twa Emoji ahabugenewe , abakurikira Rihanna bamwe ntibishimiye Chris Brown maze  bamubwira  ko agomba kureka uyu mukobwa akabaho mu buzima bwe.

Iserukiramuco rya Crop Over riba mu mpeshyi hagati ya Nyakanga na Kamena , riba mu rwego rwo kwishimira ko ababa muri iki kirwa  bejeje igihingwa k’ibisheke gifatwa nk’ikibakungahaza ku buryo bwo hejuru,  bakabikora mu buryo bwo kwishima no gusangira n’abavandimwe.

Ryatangiye mu 1687 gusa mu mwaka wa 1940 riza guhagarara kubera ko abatuye muriki kirwa bari barahuye n’ibibazo byo kuteza nk’uko byari bayarahoze mbere iri serukiramuco rigitangira ndetse icyo gihe batangiye gushaka uko bazahura ihingwa ry’ibisheke maze mu 1974 iri serukiramuco ryongera kubyutsa umutwe ndetse noneho rizana umurindi n’imbaraga ziruta iza kera.

Iri serukiramuco ryitabirwa n’ingero zose ndetse rikurura ba mukerarugendo baba baturutse imihanda yose y’Isi baje kwihera ijisho no kwishimisha, hakorwa ibikorwa bitandukanye mu gihe kigera ku kwezi ibi birori bimara maze ku munsi wa nyuma abantu benshi bagahuruzwa no gusoza iri serukiramuco.

Rihanna nawe uyu mwaka yari yitabiriye nkuko yagiye abigenza no mu myaka yabanje dore ko ari umwe mubatajya basiba isozwa ry’iri serukiramuco.Umwambaro wa Bikini  Rihanna yambaye muriri serukiramuco  wavugishije abatari bake wakozwe na kabuhariwe mu guhanga imideli ukomoka muriki kirwa cya Barbados witwa DBleudazzled, ufite inzu ihanga imideli izwi nka Bleu isanzwe yambika bamwe mu byamamare.

Uyu munyamideli yavuze ko yahanze uyu mudeli agendeye kugihe cy’impeshyi barimo ndetse akavuga ko nk’uko buri muntu wese witabiriye iri serukiramuco aba agomba kwambara imyenda imurekuye aricyo cyatumye bahanga iyi imideli.

Hibajijwe  impamvu Rihanna atajyanye n’umukunzi we mushya, Hassan Jameel, gusa bamwe babihuza  n’uko uyu musore atigeze yishimirwa na se wa Rihanna bikaba byarabaye intandaro yo kureka guherekeza umukunzi we mu byishimo yari agiyemo kw’ivuko.

 

Theogene Uwiduhaye/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger