Imyidagaduro

Imyambarire idasanzwe niyo yaranze ibirori bya Kigali fashion Week-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kamena 2018, muri Kigali  Selena Hoteli habereye ibiriro bya Kigali Fashion Week birangwa n’imyambarire yambika ubusa aberekanaga imideli, muri ibi birori kandi impunzi zo mu nkambi ya Mahama zerekanye imideli kuko hari umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi. Ni mu birori kandi byaranzwe n’ubwitabire buke cyane.

Ubwo abakobwa batandukanye bari bari mu muhanngo wo kwerekana imideli, bageze ku gice cyo kwerekana imyambaro yo kurarana batangira gusohoka bambaye imyenda ibambika ubusa ku buryo bugaragara kuko hari n’abazaga amabere ari hanze cyangwa se utwenda tw’imbere tugaragara neza.

Uretse imyambarire nk’iyi, hanagaragaye abana  bato berekanga imideli ndetse abantu banatunguwe no kubona  bamwe mu bamurika imideri bo mu nkambi ya Mahama iyi ikaba irimo impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda maze inkumi n’abasore bari babukereye banyura imbere y’abafana berekana imideri .

Amafoto agaragaza imyambarire idasanzwe yaranze ibi birori

Hari abaje amabere ari hanze

Berekanye imideli itandukanye

Amabere yagaragaraga neza

Aba nibo berekanye imideli
Ibyamamare mu Rwanda mu kwerekana imideli bari bitabiriye ibi birori

Hari abana bato berekanye imideli

Amafoto: Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger