AmakuruImyidagaduro

Imwe mu ndirimbo za Diamond Platnumz yahagaritswe muri Kenya

Indirimbo Tetema y’umuhanzi Diamond Platnumz yafatanyije na RayVanny yahagaritswe  gukinwa muri Kenya kubera amagambo yiswe ay’ubusambanyi arimo, ni nyuma y’uko na Kwangwaru yahagaritswe.

Uretse iyi ndirimbo ya Diamond kandi, n’iyitwa na Wamlambez ya Sailors nayo yahagaritswe izira kugira ubutumwa bubi.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri zikaba zemerewe gukomeza gukinwa mu tubari no mu tubyiniro gusa, ariko ahantu hari abana ntibyemewe.

The Citizens yanditse ko indirimbo zakunzwe cyane nka Tetema ya Diamond na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe n’umuyobozi wa KFCB (Kenya Film Classification Board).

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu muyobozi mukuru wa KFCB, Dr Mutua Yavuze ko izi ndirimbo zirimo amagambo y’ubusambanyi zidakwiye gucurangwa ahantu hari abana cyangwa se mu birori runaka keretse mu tubyiniriro no mu tubari aho abana batemerewe kugera.

Yagize ati“Izi ndirimbo ntabwo zemerewe kongera gukinwa aho ari ho hose muri Kenya, nta mu Dj wemerewe kuzikina yaba kuri radiyo cyangwa cyangwa se mu bindi birori byahuje abantu.”

Akomeza avuga ko n’ubwo batabona uko bazihagarika burundu kuko zifite ubudahangarwa batahwema gushishikariza abanyakenya ko izi ndirimbo zigisha amagambo atari meza abana bato.

Ibi bikaba atari ubwa mbere bibaye kuko umwaka ushize n’indirimbo Kwangwaru ya Diamond Platinumz afatanyije na Hamonize nayo yahagaritswe kubera amagambo y’urukozasoni aririmbwamo.

Reba indirimbo “Tetema”

Wamlambez ya Sailors nayo yahagaritswe

https://youtu.be/ilnOAwKuZLQ

Twitter
WhatsApp
FbMessenger