Amakuru ashushyeImyidagaduro

Imvano y’ifoto iherutse gukwira igaragaza ko Miss Elsa agiye gukora ubukwe

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga zitandukanye hagaragaye ifoto ya Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa igaragaza ko agiye gusezerana agakora ubukwe n’umusore utaramenyekanye amazina.

Iyi foto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga ko  Miss Elsa azakora ubukwe ku wa 25 Ukuboza 2017[kuri Noheli], yagaragaraga yicaye iruhande rwe hari umusore w’imibiri yombi amufashe ku rutugu bose bari kumwenyura.

Ikimara gukwira benshi bavuze ko noneho Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, agiye gukora ibitari byakorwa n’undi mukobwa wigeze yajya kuri uyu mwanya kuko yaba aciye agahigo ko gukora ubukwe mandat itararangira.

Miss Elsa ahakana iby’ubu bukwe akavuga ko nawe yabibonye nk’uko n’abandi bose babibonye gusa akemeza ko uyu musore bamushinjaga ko bagiye gusezerana bahuye bagafata ifoto bisanzwe nta kindi kintu cyari cyibyihishe inyuma ndetse n’uwakoze ifoto y’integuza y’ubukwe bwabo atazwi.

Yavuze ko  umusore uyiriho ngo bari bari kumwe mu gikorwa cyo gufata amafoto n’amashusho azakoreshwa mu irushanwa rya Miss World 2017 bagahita banifotozanya. Uwanditse amagambo kuri iyo foto ngo ntibamumenye kuko muri bombi nta n’umwe wabikoze.

Nyampinga Iradukunda Elsa agiye kujya mu marushanwa ya Miss World 2017, azahatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, ni uwa kabiri ugiye guserukira u Rwanda muri Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly waryitabiriye muri 2016 ubwo ryegukanwaga na Stephanie Del Valle ukomoka muri Puerto Rico, we agataha amara masa.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye irimo Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasorezwa mu birori nyamukuru bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2017. Rigiye kuba ku nshuro ya 67, Umukobwa wa mbere yambitswe ikamba rya Miss World 1951, icyo gihe hatowe uwitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

Miss Rwanda 2017  Iradukunda Elsa yatangiye  urugendo rwe ku wa 24 Nzeri 2017, yabanje kujya mu Budage akomereze mu bindi bihugu bitandukanye aho azamara amezi abiri arengaho iminsi mike. Mu Budage, Miss Iradukunda Elsa azabanza i Frankfurt, azahamara iminsi itatu aveyo asuye uruganda Sebapharma ari rwo rwamuhaye igihembo cyo kujya kurusura akerekwa imikorere yarwo.

Elsa azava i Frankfurt ahite atangira urugendo rwo kuzenguruka mu bice bitandukanye akora ubukangurambaga no gukundisha abantu ibyakorewe mu Rwanda. Iyi gahunda izabera mu Mujyi wa Berlin, muri Sweden ndetse no mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2017, Nyampinga w’u Rwanda azahita yerekeza muri Singapore gutangira umwiherero w’iminsi icyenda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World.

Iyi niyo foto yateje urujijo bivugwa ko miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa agiye gukora ubukwe

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger