Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Impinduka zitumye umuntu wese wakoreshaga Itumanaho rya Tigo Rwanda agiye kwimukira ku murongo wa Airtel Rwanda

Nyuma y’amakuru yarimo asakara ahantu henshi hatandukanyemu Rwanda  yavugaga ko sosiyete ya Bharti Airtel na Millicom International Cellular bagiye gusinya amasezerano y’uko Airtel Rwanda ifata imigabane yose 100% ya Tigo Rwanda ,ubu inkuru yamaze kuba mpamo nyuma y’uko ikinyamakuru cyitwa The Economic Times cyo mu Buhinde gitangaje ko sosiyete ya Airtel Rwanda yamaze gusinyana amasezerano na Tigo Rwanda yo kugura imigabane yose yari iyayo.

Tigo yari isanzwe ariyo Kompanyi  ya kabiri mu Rwanda ifite abakiriya benshi mu by’itumanaho mu Rwanda,ngo impamvu Airtel Rwanda yahisemo kugura imigabane yabo yose nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel witwa Sunil Bharti Mittal ngo nuko Airtel yafashe ingamba nshya muri Africa zo gukomeza isoko ryayo mu bihugu bike isigayemo ariko ikagera kuri benshi ngo arinayo mpamvu nkuko babigenjeje mu Rwanda uno munsi ari nako mu minsi yashize ba bigenjeje mu gihugu cya Ghana aho Airtel yaho yaguze Tigo yaho kugirango isoko ryabo rikomeze rizamuke.

uyu niwe muyobozi mukuru wa Bharti Airtel witwa Sunil Bharti Mittal

Aya masezerano yasinywe ku mpande zombi yatumye hagiye kubaho impinduka nyinshi dore ko bidatinze mubyo basinye harimo no kuba abakiriya bose ba Tigo Rwanda bari buhite bimurirwa ku murongo wa Airtel Rwanda.

twabibutsa ko imibare yashyizwe ahagaragara na RURA mu mpera za Nyakanga yavugaga ko mu Rwanda abafite  imirongo ya Telefone ngendanwa bagera kuri 8 368 432 muri aba Tigo Rwanda ikaba yari ifite 3 252 765 naho Airtel Rwanda ikagira 1 586 018 naho MTN ikaza ku mwanya wa mbere na 3 520 315. byumvikane neza ko mu gihe abakoreshaga Tigo Rwanda bose baba bimuriwe kuri Airtel Rwanda, mu Rwanda hasigara sosiyete 2 z’itumanaho gusa , Airtel Rwanda na MTN Rwanda, Airtel Rwanda igasigara iyoboye n’abantu benshi bayikoresha .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger