AmakuruImyidagaduro

Impanuro Tom Close yageneye urubyiruko mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yazabaho ukundi

Umuhanzi akaba n’umuganga uyobora ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso ishami rya Kigali Dr. Muyombo Thomas, yageneye abakiri bato ubutumwa bazicumba nk’akabando, mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yahekuye u Rwanda yakongera kubaho ukundi.

Tom Close yagize ati” Muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, byagaragajwe ko dukwiriye guha umwanya abakiri bato (urubyiruko), kugira ngo babaze, basobanuze ndetse bavuge uko bumva amateka yacu mabi nk’abanyanyarwanda yatugejeje kuri Jenoside.

Ni inshingano yacu twese kwigisha amateka ya nyayo y’uRwanda cyane cyane amabi yatugejeje kuri Jenoside kugira ngo umutego ababyeyi bacu/ babo baguyemo bo batazigera bawugwamo bityo Never Again izabe impano.

Gusa biragoye ko ibi byagerwaho mu gihe haba bari bake bumva ko bafite inyungu/ indonke mu Ngengabitekererezo y’amacakubiri. Bizagorana ko Uwigishijwe nabi wumva ko hari n’inyungu afite/ yakura mu mitekerereze mibi yafata iyambere mu kwigisha abe amateka y’ukuri.

Ni yo mpamvu koko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bikwiriye guhoraho kugira ngo urumuri rw’imitekerereze izirikana ibyabaye hamwe n’intandaro yabyo rutazima kandi n’abakiri bato batiboneye ibyabaye n’amaso yabo, babyumve babimenye.

Gusa byarusha kuba byiza ababishinzwe badufashije kworoshya ubutumwa butangwa kugira ngo n’abakiri bato bajye babasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Ibi byakorwa hashyirwaho information Kit y’ibyo umwana mu bigero bitandukanye by’ubukure yagakwiriye kumenya ku bijyanye a Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 kugira byorohereze umubyeyi wakwifuza kuganiriza umwana kumenya ubutumwa agenewe.

Aha niho n’abandika ibitabo cyane cyane abandikira abakiri bato bahera bandika ibitabo bya’abato cyane cyane ko ibitabo byinshi byanditswe kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 byandikiwe abakuze.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger