Amakuru ashushyeImyidagaduroIyobokamana

Impamvu nyakuri ituma kugeza ubu nta ndirimbo n’imwe ya Mbonyi igaragara mu buryo bw’amashusho

Umuhanzi umaze kuba ikimenyabose mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Israel Mbonyi’ yavuze impamvu kugeza ubu nta ndirimbo ye n’imwe yakoreye amashusho kuva yatangira kumenyekana.

Kuva mu ntangiro za 2014 nibwo izina ‘Mbonyi [Mbonyicyambu]  Israel’ ryatangiye kumenyekana mu bari basanzwe bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, no mu bandi basanzwe barimo na bamwe mu batarakandagiza akaguru kabo ahavugirwa isengesho.

Indirimbo z’uyu muhanzi zubatse bikomeye imitima y’abantu batandukanye ndetse ziza kurenga gucurangwa mu nsengero n’ahandi hateraniye abari kuvuga Imana, no mu tubari zihabwa ikaze zirabyinwa karahava. Zimwe mu zakunzwe bigatuma benshi bashidukira gukurikira uyu musore zirimo Yesu number one, yankuyeho urubanza, ku musaraba , nzibyo nibwira, sinzibagirwa aheruka gushyira ahagaragara n’izindi nyinshi.

Album ya 2 Mbonyi ari gutegura yise ‘Intashyo’  izaba iriho indirimbo 8 ndetse akaba ateganya kuyimurika tariki 10 Ukuboza 2017 muri Serena Hotel. Izaba ije ikurikira iya 1  yise Number one.

Uyu muhanzi n’ubwo ari mu bakunzwe, nta ndirimbo ye n’imwe wabona igaragara mu buryo bw’amashusho. Ikintu abafana be bakunda kumunenga gusa ugasanga asa n’ubirenza ingohe. Yavuze ko impamvu nyakuri ituma kugeza ubu  atarakora amashusho y’indirimbo ze ari ukubera ubutumwa atanga bugoye kuba umuntu yabukorera amashusho  buri wese akabyiyumvamo, akaba yarahisemo gukoresha ubundi buryo.

Ati”Njyewe gukora amashusho y’indirimbo mu buryo busanzwe byarananiye , kubera ko ikintu kimwe kigoye ari uguhuza ibyo ndirimba n’amashusho. Hari igihe ukora amashusho  ukaba ushyize inzitizi z’uko umuntu yajyaga yumva indirimbo akabitekereza, ubu se n’iki nagaragaza mu ndirimbo cyagereranywa n’amarembo y’ijuru ?”

“Rero byose nahisemo kubireka ahubwo indirimbo zanjye nkazazifatira amashuhso n’ubundi muriki gitaramo ndi gutegura mu Ukuboza cyo kumurika album yanjye ya 2 , abantu banjye bazabona amashusho yo mu gitaramo ndetse bajye mu mwuka nzaba ndimo wo kuramya no guhimbaza.”

Uyu muhanzi avuga ko ashaka guhindura amazina akoresha kuri ubu kuko atajyanye n’umuhamagaro afite , ndetse akaba avuga ko yifuza ko mu cyimbo cyo kumwita Mbonyi abantu bajya bamwita Mbonyicyambu Israel kuko ariyo mazina ari mu byangombwa bye.

Written by : Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger