AmakuruImyidagaduro

Impamvu ibitaramo bya “Rwanda Cultural Night” byajyanywe hanze y’u Rwanda

Abanyarwanda baba hanze (Diaspora )n’incuti z’u Rwanda bateguriwe ibitaramo byiswe “Rwanda Cultural Night” biteganyijwe kuzabera Maputo muri Mozambique taliki ya 28 Kamena , Lusaka muri Zambia ku wa 30 Kamena , Kenya taliki ya 14 Nyakanga na  Brussels Belgium ku wa 03 Kanama.

Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abanyarwanda baba hanze y’igihugu ndetse n’incuti z’u Rwanda mu rwe rwo kuza mura umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo z’abanyarwanda  no gutarama bya Kinyarwanda.

Jacques Kagabo umwe mubateguye ibi bitaramo avuga ko ibi bitaramo bizibanda mu gushishikariza abanyarwanda babahanze y’igihugu gukora amatsinda(Clubs) y’umuco bazajya bahuriramo biga indanga gaciro z’umuco nyarwanda mu rwego rwo kuzamura umuco nyarwanda hanze muri sosiyete barimo cg batuyemo.

Bamwe mubahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo harimo King James, Intore Masamba, Orchestra Impala,  Butera Knowless  n’abandi bazaba bitabiriye ibi bitaramo bizahuriza hamwe abanyarwanda  baba hanze (Diaspora) bazaba bicaye hamwe bongere batekereze k umuco wabo n’ ibi baranga.

Ibindi bitaramo nkibi bizabera Congo Brazzaville, Canada, US, UK, Australia , Dubai, n’ahandi

Orchestra Impala,
King James
Intore Masamba
Butera Knowless
Twitter
WhatsApp
FbMessenger