AmakuruImikino

Impamvu ebyiri zishimangira ko CECAFA y’ibihugu y’uyu mwaka itazaba

Irushanwa rya CECAFA Challenge Cup rya 2018 rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ntirikibaye bitewe n’ibura ry’igihugu rigomba kuryakira.

Igihugu cya Kenya ni cyo cyari giteganyijwe kwakira irushanwa ry’uyu mwaka, gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu FKF ryatangaje ko ritacyakiriye iri rushanwa ryagombaga kuba mu kwezi gutaha.

Kenya ifite igikombe cy’iri rushanwa riheruka yavuze ko itacyakiriye iri rushanwa kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

Indi mpamvu yakomye mu nkokora iri rushanwa ni ihinduka ry’ingengabihe y’imikino y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mmugabane wa Afurika CAF aho iri shyirahamwe ryahinduye ingengabihe y’imikino yaryo rikayihuza n’iya UEFA.

Iyi ngengabihe nshya igena ko amarushanwa ahuza ama Clubs agomba gutangira mu minsi mike iri imbere, bityo hakaba nta gihe cyatuma CECAFA iba gihari.

N’ubwo CECAFA y’abakuru itakibaye, irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 ryo rigomba kubera muri Uganda mu kwezi gutaha bijyanye n’uko iri rushanwa rizwi na FIFA dore ko iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi risanzwe rinaritera inkunga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger