IbitekerezoIkoranabuhangaUtuntu Nutundi

Impamvu abantu badakunda gusubiza ubutumwa ubandikira

Akenshi twisanga dukunda abantu kandi twifuza guhora turi kumwe nabo , ariko kubera impamvu runaka , turabandikira ariko ntibadusubize, iyi niyo mpamvu twahisemo kubagezaho impamvu zigera kuri 6 zishobora gutuma abantu badasubiza ubutumwa bwawe.

Ubatesha umutwe.

Rimwe na rimwe, abantu ntibasubiza ubutumwa bwawe  bitewe n’ikiganiro muri kugirana , akenshi iyo umuntu asanze ibyo umwandikira bifite akamaro ntakabuza aragusubiza. umuntu ashobora kutagusubiza bitewe n’amagambo mabi umwandikira. Iyo rero ukoresha amagambo mbi cyangwa ibintu wandikira inshuti yawe nta kamaro vbimufitiye arabibona ariko ntagusubize.

Ibihe urimo [MOOD]

Abantu basubiza bitewe n’igihe barimo. Rimwe na rimwe haba igihe umuntu yumva adashaka kuvugana n’umuntu uwariwe wese nubwo waba umukunda bingana gute . Igihe urimo nicyo gituma ugira ubushake bwo kuvuga. ibi rero nabyo bishobora gutuma umuntu adasubiza ubutumwa umwandikiye.

Ntabwo bakwiyumvamo.

Nkuko urubuga Elcrema.com dukesha iyi nkuru rubitangaza kuba umuntu atakwiyumvamo bituma  adasubiza ubutumwa bwawe. Rimwe na rimwe iyo atakwiyumvamo ukamwandikira abona ko uri kumutesha umutwe akumva rero agusubije waba umutwariye umwanya.

Impamvu mwamenyanye

Akenshi impamvu yatumye muba inshuti niyo igira uruhare rukomeye rwatuma wandikira umuntu agahita agusubiza , abantu bahurira ahantu hatandukanye , murahura mugahana nimero  iyo rero aguhaye nimero ugatangira kugaragaza amarangamutima yawe nabyoi bishobora gutuma atagusubiza.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger