AmakuruUbukungu

Imodoka yatakaje arenga miliyoni 438 z’amafaranga y’u Rwanda yaritwaye

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New Jersey, imodoka yo mu bwoko bwa kamyo yatakaje arenga ibihumbi 500 by’Amadolari mu muhanda nyabagendwa kubera umuyaga mwinshi n’ambutiyaje y’imodoka nyinshi zari ziri muri uwo muhanda.

Ibi byabaye kuwa Gatatu w’icyumweri gishize, aho inzego za polisi ziyambajwe kugira ngo zifashe abari batwaye ayo mafaranga kugira ayo bagarura kuko byari bigoye bitewe n’uko imodoka na moto byari byinshi mu muhanda nta buryo bushoboka bwo kuyakurikira ngo bayatore.

Umuvugizi wa polisi mu gace ka East Rutherford, kuwa Gatanu yavuze ko iyo modoka yari itwaye ibikapu bibiri by’amafaranga byituye hasi mu muhanda bivuye mu modoka amafaranga atangira gutagurikana mu muhanda amwe atangira gutwarwa n’umuyaga andi imodoka zigenda ziyaca hejuru kuko zari nyinshi.

Yakomeje avuga ko byari bigoye cyane kuba umuntu uwariwe wese yabafasha kuyagarura kubera umuyaga n’akavuyo k’ibinyabiziga kari muri ako gace.

Mu gikapu kimwe cya plastic harimo amadolari ibihumbi 140$, ikindi gipakiyemo ibihumbi 370$.

Hatangajwe ko impamvu ayo mafaranga yazimiye byatewe nuko aho yari abitswe higunguye nayo agahita asesekara mu muhanda nyabagendwa.

Polisi ikihagera yategetse imodoka zose kuba zihagaze umwanya muto, hatoragurwa ibihumbi 205,000. Nyuma yaho abandi bantu batanu nabo barokoye ibihumbi 11,000 naho agera ku bihumbi 294,000 akomeza kuburirwa irengero.

Inzego z’umutekano zo mugace ka New Jersey zikomeje gufasha abari batwaye ayo madolari mu kodoka  baziyambaje, kugira barebe niba hari andi babona.

Mu buryo bwo kugarura amafaranga yaburiye muri uwo muhanda, hari kwifashishwa amashusho yafashwe na Camera ziba ku mihanda,banasaba abantu gutanga amakuru kuwo babonye ku mashusho ari kuyatora igihe bamuzi.

Imodoka yatakaje arenga ibihumbi 500$
Twitter
WhatsApp
FbMessenger