Amakuru

Imodoka yarigiye kwifashishwa itwara abanyeshuri ihiriye muri gare

Mu gihe kitageze ku masaha 24 indi modoka ihiriye I Nyamata.

Muri gare ya Nyamata, imodoka yo mu bwoko bwa Hiace isanzwe itwara abagenzi irahiriye.

Yari igiye kwifashishwa mu gutwara abanyeshuri bari kujya gutangira amasomo. Gusa nta muntu wayigiriyemo ikibazo.

Iyi tagisi ihiye nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 01, Kanama, 2021 indi vatiri nayo yahiriye i Rugende aho amakamyo aparika ava cyangwa I Kigali yerekeza cyangwa ava mu Burasirazuba.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Umwe mu baturage wari uciye ku muhanda uva Kigali ugana Rwamagana mu Burasirazuba yasanze imodoka y’ivatiri iri gushya aratabaza ariko Polisi iratabara irayizimya. Polisi yatabaye isanga hari igice kinini cyayo cyahiye.

Mu gihe nayo nta muntu numwe yahitanye kuko abari bayirimo basohotsemo itarafatwa cyane.


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger