AmakuruImikino

Imodoka ya Rayon Sports yapfuye itaragera iyo ijya

Imodoka nshya Rayon Sports iherutse kumurika yapfiriye mu nzira itaragera i Nyanza aho yari igiye kwerekwa abafana b’iyi kipe batari bake baherereye ku ivuko rya Rayon Sports.

Uwahaye amakuru Teradignews, yavuze ko iyi modoka ya Rayon Sports yagiriye ikibazo mu nzira , kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu iri ku muhanda i Gatagara mu ntara y’Amajyepfo ari naho yaraye, yari mu nzira ijya i Nyanza kwerekwa abafana. Bibaye nyuma y’iminsi 30 gusa ishyizwe mu muhanda.

Iyi modoka bivugwa ko yaguzwe ari nshya ikabanza gukorerwa igeragezwa muri kompanyi itwara abagenzi ya Matunda ni iyo mu bwoko bwa Foton ya Miliyoni 100 FRW izajya yifashisha mu ngendo zaba izo ku mikino ndetse no mu myitozo.

Ku wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 nibwo abayobozi banyuranye ba Rayon Sports bayobowe na Perezida wayo Paul Muvunyi bagiye kureba iyi modoka, barayisuzuma ngo barebe imokorere yayo. Yakuwe mu Gatsata ahakorera Akagera Motors , bayizamura umusozi wa Shyorongi, igarurwa mu Mujyi wa Kigali.

Akagera Motors yayitumije hanze, yayishakagamo miliyoni 108 FRW ariko baza kwemeranya na rayon Sports kuyishyura agera kuri Miliyoni 100 FRW azishyurwa mu mwaka umwe.

Ubu yamaze gushyirwaho ibirango by’ikipe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu majyepfo, iyi modoka itwara abantu 52 yerekwa abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Nyamata Blue Shine mu karere ka Bugesera.

Aho iyi modoka yapfiriye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger