AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera yamaze gutangira – AMAFOTO

Imirimo yo gutangira kubaka  Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera yaratangiye ubu ikaba imaze kugera kuri 14.8 ku ijana nyuma y’amezi 11 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyize ibuye ryifatizo ahazubakwa iki kibuga.

Iki kibuga cy’indege kiri kubakwa mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba igice cya mbere cy’inyubako biteganyijwe ko kizarangira umwaka utaha wa 2019. Iki kibuga kiri kubakwa na kampani yo muri Portugal “Mota Engil Engenharia  Construcao Africa ” , Imirimo yo kubaka igice cya mbere imaze guha akazi abantu 910 , 80% ni abanyarwanda  kiba kizuzura gitwaye Miliyoni 418 z’amadorali y’Amerika.

Iki kibuga kizubakwa mu bice bibiri, igice kimwe kizarangira ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka mu mirimo izatwara miliyoni 418 z’amadolari ya Amerika naho igice cya kabiri kikazaba kucyagura ku buryo kizajya cyakira abantu miliyoni 4.5 ku mwaka, umushinga ukazarangira utwaye asaga miliyoni 800 z ‘amadorali y’Amerika.

Ikompanyi Mota-Engil Engenharia e Construcao Africa S.A igiye kubaka iki Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera  yashinzwe mu 1946, bisobanuye ko imaze imyaka 70 ikora ibikorwa by’ubwubatsi. Mu Rwanda no muri Afurika si ubwa mbere ihakoreye dore ko ari nayo iherutse gukora imirimo yo kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe


Igishushanyo mbonera

Amafoto: KTPress

Twitter
WhatsApp
FbMessenger