AmakuruImyidagaduro

Imibyinire ya Nick Minaj yatumye abari bitabiriye ibihembo bya BET Award 2018 bifata ku munwa-AMAFOTO

Onika Tanya Maraj wamamaye nka Nick Minaj yongeye gutangaza abantu ubwo yageraga ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza amabere ye ku buryo hari n’aho yageraga agahenera abafana.

Muri ibi bitaramo byabereye muri leta zunze ubumwe za Amerika i Los Angeles mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 kamena 2018, Nick Minaj yageze ku rubyiniro ngo ataramire abantu bari babyitabiriye, akihagera mu myambaro itukura, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye arinako acishamo akabyina mu buryo butangaje.

Hari aho ageze arunama bamwe bavuga ko uyu muhanzikazi abaheneye, uretse ibi hari naho yegeraga akaryama hasi agatandaraza amaguru ye dore ibyo yari yamabaye nabyo byakemanzwe na bamwe mu bari bitabiriye ibi birori.

Ibi abikoze nyuma y’iminsi mike atangaje ko ari byiza ko umugore cyangwa se umukobwa abaho amaguru ye afunze. Nick yari aherutse kubwira abagore n’abakobwa ko badakwiriye kubeshwaho no gufungura amaguru yabo ngo baramuke, akavuga ko ababazwa n’abakobwa bakora mukabari n’uburyo bafatwa.

Nicki Minaj aherutse gutangaza ko yagiye akundana n’abasore batandukanye guhera afite imyaka 15 gusa y’amavuko, ngo bose bazaga bamusaba gufungura amaguru, ariko mu minsi mike amaze nta mukunzi afite ngo yasanze ari byiza kubaho ufunze amaguru.

 

Yaheneraga abafana

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger