Amakuru ashushye

Imbere ya Donald trump n’abandi bakomeye, Madame Jeannette Kagame yayoboye isengesho ryo gusabira igihugu

Madamu Jeanette Kagame yayoboye isengesho ryo gusabira igihugu, i Washington muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kane tariki 8 Gashyantare, imbere y’abarenga 3800 bari bitabiriye.

Madamu Jeanette kagame mu isengesho rye yibanze ku isengesho rya Mutagatifu Francois d’assise rihamagarira gukwiza urukundo ahari urwango, kubabarira no kurema icyizere mu bihebye, anagaruka ku Gihugu cy’ u Rwanda.

Mu isengesho rye yagize ati :” Turagushimira Nyagasani ko washyize urumuri mu mwijima w’icuraburindi, kandi ukayobora u Rwanda mu nzira ndende iva mu mwijima, mu myaka 24 ishize .”

Yakomeje agira ati :” Turagushimira ku bw’u Rwanda, igihugu cyaciwemo ibice ku bw’amateka akarishye kandi arenze imivugire, ariko ubu kikaba kiragwamo amahoro y’igisagirane ku bahungu n’abakobwa barwo, ufashe guhura kw’inyungu z’ibihugu, iri sengesho ribifashe kwunga ubumwe no gukundana .”

Ikinyamakuru gikomeye  CNN,  cyanditse ko uyu muhango witabiriwe na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itsinda ry’abantu 10 barimo abashinzwe iyobokamana n’abanyapolitiki bo mu Burusiya, n’abandi baturutse impande zitandukanye z’Isi, bahujwe no gusabira igihugu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger