AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Imbeba yinjiye muri Bank igera mu cyuma cy’amafaranga ATM ihekenya akayabo

Imbeba yo mu gihugu cy’ubuhinde mu gace ka Tinsukia yagize itya igera muri Bank yikoza mu cyuma cy’amafaranga kizwi nka ATM maze ihekenya akayabo k’amafaranga inateza ibibazo muri iyi Bank.

Iyi mbeba yageze muri ATM ihekenya akayabo k’amapawundi ibihumbi cumi na bitatu (13 000) ni arenga miliyoni 13 y’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mbeba yagezemo iratuza irarya binatuma icyuma gihagarara gukora.

Nkuko Police ikorera muri aka gace ibitangaza, ngo iyi mbeba yariye inote zingana n’aya mafaranga yose mu gihe izasigaye ari amapawundi angana na 17,10,000. Yose akaba yarari muri ATM ya Bank of India.

Nkuko ubuyobozi bw’iyi Bank bubitangaza ngo iyi ATM yamaze hafi ibyumweru bitatu idakora bitewe nibyo iyi mbeba yari yayikoreye, tariki ya 14 kamena 2018 bafunguye iki cyuma ngo barebe ikibazo cyagize, basanga hari inote zangiritse inyinshi zikaba zari iza 2000, na 500 ndetse iyo mbeba bayisangamo yapfuye.

Ikinyamakuru Time of India gikomeza kivuga ko Police yatangaje ko ntacyo yakora kuri iki cyaha iyi mbeba yakoze ahubwo ko Bank ariyo igomba kwirwariza ku bijyanye n’igihombo yatejwe n’iyi mbeba.

Imbeba yariye akayabo
Iyi mbeba yatumye ATM idakora hafi ibyumweru 3
Iyi mbeba yanapfiriye muri ATM
Twitter
WhatsApp
FbMessenger