AmakuruImyidagaduro

Imbamutima za Sherrie Silver nyuma yo kuganira na Perezida Kagame

Sherrie Silver umukobwa w’umunyarwandakazi umaze kuba icyamamare ku Isi mu kubyina imbyino zigezweho, yatewe ishema no guhura  na Perezida Kagame inshuro zirenze imwe ahantu hatandukanye mu minsi ibiri bakaganira.

Ku wa Gatanu mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 25  wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu nkengero za Pariki y’Ibirunga, Sherrie Silver wise umwana w’ingagi ‘Ibirori ‘ yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame witabiriye iki gikorwa ,  ndetse bakagirana iikiganiro kigufi imbonankubone bakongera guhurira mu gitaramo cyiswe “Kwita Izina Concert” nabwo bakaganira.

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’umuhanzi wo muri Amerika Ne-Yo, Meddy, Riderman, Charly na Nina, Bruce Melodie n’itsinda ry’ababyinnyi rya Silver Beat World ryashinzwe n’umubyinnyikazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu kubyinira ahanzi bakomeye ku Isi.

Abicishije kuri Instagram Sherrie Silver yagaragaje ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame wari wafashe umwanya we akajya gushyigikira abahanzi bataramiraga ibihumbi by’abari bateraniye muri Kigali Arena.

Ati “Ni byiza kugira Perezida ushyigikirakandi wiyimeza. Nabyutse mbona yamvuzeho kuri Twitter na Instagram. Ntabwo ari bibi kurangiza icyumweru nganira na Perezida.”

Sherrie Silver ubu ari mu Rwanda aho yazanye n’umubyeyi we, bajyanye gusura ingagi ndetse bakanatangira abatishoboye 1000 ubwisungane mu kwivuza. Afite urugo yise “Children Of Destiny” rurerwamo abana bahoze mu muhanda.

Uyu mukobwa umaze imyaka 20 atuye mu Bwongereza ariko yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Huye ku babyeyi b’abanyarwanda ndetse ntahwema kugaragaza ko atewe ishema no kuba akomoka mu rwa Gasabo.

Sherrie Silver wanditse amateka yo kwegukana igihembo muri MTV Music Video Awards abikesha indirimbo ya Childish Gambino yabyinnyemo yitwa “This is America”, nawe ari mu bantu 25 bise amazina abana b’ingangi.

Sherrie Silver yatewe ishema no kugaragara ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Kagame
Sherrie Silver yabyinnye mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame

Sherrie Silver na Perezida Kagame bahuriye mu gitaramo baraganira
Perezida Kagame ubwo yaganiraga na Sherrie Silver
Mbere bari bahuriye mu munsi wo Kwita Izina ingagi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger