AmakuruImikinoUrukundo

Imanishimwe Emmanuel {Mangwende} yarongoye umuyobozi w’Intare za APR FC (AMAFOTO)

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel uzwi ku kazina ka Mangwende yambikanye impeta y’urudashira na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Gisozi muri Romantic Garden mu masaha y’igitondo hanyuma bajya gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya St. Jean Bosco ku Kicukiro. Aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana.

Ubu bukwe bwa Imanishimwe Emmanuel(Mangwende) na Uwase Claudio bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Ubukwe bwitabiriwe na benshi mu bakunzi ba APR FC by’umwihariko abagize Fan Club Intare ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe basanzwe bafitanye ubushuti bwihariye na Imanishimwe Emmanuel.

Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC ni umwe mu bayishinze muri 2015.  Twabibutsa ko Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri APR FC muri Nyakanga 2016 avuye muri Rayon Sports.

Aba bombi barirushinze bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger