AmakuruImikino

Ikipe y’u Rwanda yandikiye amateka kuri Angola ifite igikombe cy’Afurika inshuro 11

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yizeye gukina ¼ cya Afrobasket 2021 nyuma y’umukino w’ishyiraniro wahuje u Rwanda na Angola imbere y’abafana benshi bari muri Kigali Arena.

Ikipe y’u Rwanda yaje gutsinda Angola amanota 71-68 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda A ikesha abafana bari muri Kigali Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Uyu mukino wari urimo imbaraga cyane n’ubuhanga bwinshi ku ruhande rw’amakipe yombi.

Ubundi niba wibuka neza umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye ubwo rwitabiraga Afrobasket bwa mbere mu 2007, rwatsinzwe na Angola 109-66.

Aha birumvikana ko ntawashakaga kongera kubona amanota nk’ayo byongeye imbere y’abafana muri Kigali Arena.

Agace ka mbere k’umukino kahuje Angola n’u Rwanda , amakipe yombi yagasoje anganya amanota 20-20, agace ka kabiri karangira Angola iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 35, naho aka gatatu karangira Angola ikomeje gusiga u Rwanda ku manota 61 kuri 55 y’u Rwanda.

Mu mukino wari urimo guhangana cyane, ikipe ya Angola yakomeje kugenda imbere y’u Rwanda, ariko imbaraga z’abafana zaje gutiza umurindi abakinnyi b’u Rwanda, baza gusoza umukino begukanye intsinzi ku manota 71 kuri 68 ya Angola.

Muri uyu mukino, Kenny Gasana ni we wabashije gutsinda amanota menshi, aho yatsinze amanota 18, mu gihe ku ruhande rwa Angola uwabashije gutsinda amanota menshi ari Jilson Bango watsinze amanota 14.

Gutsinda uyu mukino bitumye u Rwanda ruhita rujya ku mwanya wa mbere n’amanota 4 , rukaba rwamaze kwizera itike yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza, aha ni na nyuma y’uko kandi DR Congo yari yatsinze Cap-Vert.

u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Angola rwongera amahirwe yo kubona itike ya ¼ bwa mbere mu mikino ya AfroBasket.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger