Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze I Nairobi, yerekeza muri Mozambique (+AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi 23 yafashe rutema ikirere yerekeza muri Mozambique aho igiye gukina umukino wo gushaka itike yo gukina CAN 2021, aho u Rwanda ruzakina na Mozambique ku wa kane w’iki cyumweru.

Mu bakinnyi 27 umutoza yari yahamagaye, abakinnyi 4 ntibajyanye n’iyi kipe kubera amahitamo y’umutoza uvuga ko bitashoboka ko abajyana bose kandi ko imikino ikiri myinshi azabifashisha kubera ko ari abakinnyi beza.  Abo ni Ally Niyonzima ukina muri Oman, Danny Usengimana na Djabel Manishimwe ba APR FC ndetse n’umunyezamu Habarurema Gahungu wa Police FC wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi berekeje i Maputo

Abazamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker , Kenya).

Ubwugarizi: Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike salomon (Pyunik FC , Armenia), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh) na Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC).

Hagati: Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Niyonzima Olivier Sefu (Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali.

Ubusatirizi: Kagere Medie (Simba Sports Club, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club), Iyabivuze Osee (Police FC), Mico Justin (Police FC) ,na Sibomana Patrick (Young Africans).

Aba basore b’Amavubi baragera i Maputo kuri uyu wa mbere ku Gicamunsi, bazahakorere imyitozo ku wa 2 no ku wa 3 mbere y’umukino nyirizina ku wa 4.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 6 hamwe na Cape Verde, Mozambique na Cameroon. Iyi Cameroon bafitanye umukino ku cyumweru gitaha. U Rwanda ruzakina na Mozambique ku wa Kane tariki 14/11/2019, ubundi nyuma y’iminsi itatu gusa u Rwanda rwakire Intare za Cameroun kuri stade ya Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger