AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu y’u Burundi yasezerewe nabi mu mikino y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba,  yasezerewe mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ikomeje kubera mu Misiri, nyuma yo gusoza imikino yose yo mu tsinda B nta n’umwe itsinze.

Abarundi bitabiraga igikombe cya Afurika ku ncuro yabo ya mbere, basoje urugendo rwabo mu gikombe cya Afurika nyuma yo gutsindwa na Guinea Conakry ibitego 2-0. Hari mu mukino wa gatatu w’itsinda B wakinwe kuri iki cyumweru. Ni nyuma y’uko iyi kipe yari yatsinzwe na Nigeria igitego kimwe ku busa mu mukino wayo wa mbere, uwa kabiri na wo iwutsinda na Madagascar igitego 1-0.

Bisobanuye ko uretse gusezererwa nta nota na rimwe, ikipe y’igihugu y’u Burundi nta gitego na kimwe yigeze yinjiza muri iyi mikino y’igikombe cya Afurika.

Iyi kipe y’umutoza Olivier Niyungeko yasoje urugendo rwayo kuri iki cyumweru, nyuma yo gutsindwa na Guinea Conakry. Iminota myinshi y’uyu mukino Abarundi bayikinnye bafite abakinnyi 10 mu kibuga, kuko ku munota wa 12 Nduwarugira Christophe yahise ahabwa ikarita itukura.

Muri rusange iyi kipe yagiye ibona uburyo bwo gutsinda, gusa ntiyasekerwa n’amahirwe. Nko mu gice cya mbere cy’umukino Kwizera Pierrot yateye ishoti rikomeye, gusa umupira ushyirwa muri koruneri na Ally Keita wari mu izamu rya Syli Nationale.

Ibitego bibiri bya Mohamed Yattara ni byo byafashije Guinea Conakry gutsinda u Burundi, isoza ku mwanya wa gatatu mu tsinda B inyuma ya Madagascar yatunguranye itsinda Nigeria ibitego bibiri ku busa.

Yattara yatsinze igitego cya mbere cya Guinea ku munota wa 25, ku mupira yari yiherewe na ba myugariro b’u Burundi bananiwe gukiza izamu ryabo ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Ku munota wa 52 uyu musore yaje gutsindira Syli Nationale igitego cya kabiri, arangiza burundi Abarundi.

Muri rusange Madagascar yasoje imikino yo mu tsinda B ari iya mbere n’amanota arindwi, Nigeria ari iya kabiri n’amanota atandatu, Guinea n’amanota ane ku mwanya wa gatatu, mu gihe u Burundi bwasoje ku mwanya wa nyuma n’ubusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger