AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yambuwe Mutabazi Elia ihabwa Paul Bitok wahoze ayitoza

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball hano mu Rwanda, ryamaze kwambura Mutabazi Elia inshingano zo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Volleyball agirwa umwungiriza wa Paul Bitok wagizwe umutoza mukuru wayo.

Ni mu gihe ikipe y’u Rwanda ikomeje kwitegura imikino y’Akarere ka 5 izabera i Nairobi muri Kenya igamije gushaka itike y’imikino Nyafurika ya All-Africa Games izabera muri Maroc.

Ku ikubitiro, FRVB yari yagennye ko Mutabazi Elia ari we utoza iyi kipe, hanyuma Nyirimana Fidèle akaba umwungiriza we mu gihe Paul Bitok yari kubabera Supervisor(Umujyanama).

Gusa mu ibaruwa Nyirimana Fidèle yandikiye Federasiyo ya Volleyball, yasobanuye ko adashobora kungiriza mu kipe y’igihugu ahanini bitewe n’impamvu zishingiye ku makimbirane yasobanuye.

Byabaye ngombwa ko FRVB ihindura umuvuno, Bitok aba ari we ugirwa umutoza mukuru mu gihe Mutabazi yagizwe umwungiriza we. Federasiyo yahisemo gusubiza Paul Bitok ikipe y’igihugu ya Volleyball kuko igifitanye na we amasezerano agomba kurangira mu kwezi gutaha.

Umutoza Paul Bitok yahise atangaza abakinnyi 14 bagomba kwitegura iriya mikino. Urebye nta kinini yahinduye mu kipe yari yahamagawe na Mutabazi uretse kugabanya umubare gusa.

Abakinnyi 14 bagize ikipe y’igihugu ya Volleyball:

  1. Rwigema Simon
  2. Niyogisubizo Samuel Tyson
  3. Ntagengwa Olivier
  4. Mutabazi Yves
  5. Dusenge Wicklif
  6. Karera Dada Emile
  7. Ndayisaba Sylvestre
  8. Nsabimana Mahoro Ivan
  9. Dusabimana Gasongo Vincent
  10. Mukunzi Christophe
  11. Musoni Fred
  12. Yakan Guma Lawrence
  13. Akumuntu Kavalo Patrick
  14. Sibomana Placide Madison

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger