AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu Amavubi iramara amasaha 16 mbere yo kugera muri Seychelles

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yafashe indege mu ijoro ryakeye yerekeza muri Seychelles, aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yahagarutse i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje mu gihe Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético yo muri Angola, bazahurira muri Seychelles.

Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka bituma iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Amavubi yahagurutse saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa 05:10.

Ikipe y’igihugu irahamara amasaha agera kuri 16, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko urugendo rwari rugoye ariko bishimiye ko kugeza ubu nta mukinnyi ufite ikibazo cyane ko kugenda nijoro biba bitoroshye.

Abakinnyi Mashami yahagurukanye yerekeza muri Seychelles ni :

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel na Rutanga Eric

Abakina hagati: Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest

Kapiteni Haruna Niyonzima

Rutahizamu Kagere Meddy
Twitter
WhatsApp
FbMessenger