AmakuruImikino

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha umunyezamu Ntwari Fiacre

Ikipe ya AS Kigali izahagararira igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, yamaze gusinyisha umunyezamu mushya uwo ntawundi ni Ntwari Fiacre wakiniraga ikipe ya Marine Fc.

Nkuko amakuru aturuka imbere mu buyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, aravuga ko iyi kipe yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC yari yaratije umunyezamu Ntwari Fiacre mu ikipe ya Marine Fc ko agomba guhita yerekeza mu ikipe ya AS Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri akajya guhatanira umwanya n’abandi banyezamu bahanzwe.

Andi makuru ahari aravuga ko uyu munyezamu w’imyaka 21 y’amavuko wagize shampiyona nziza muri uyu mwaka w’imikino twasoze, yatanzweho miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango yerekeze mu ikipe ya AS Kigali, aho uyu musore agomba guhabwa miliyoni 4 ndetse n’ikipe ya APR Fc igabwa izi miliyoni enye zisigaye kuko yari asigaye umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uyu munyezamu wakuriye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya APR FC akazi kuzamurwa mu ikipe nkuru mu mwaka w’imikino wa 2018 ndetse akaza gutizwa mu ikipe ya Marine Fc kubera kutabona umwanya wo gukina, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali aho aje yiyongera ku bandi bakinnyi bamaze gusinyishwa n’iyi kipe barimo Rugwiro Herve, Uwimana Guillain, Mugheni Fabrice ndetse na rutahizamu Robert Saba.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger