Imikino

Ikipe ya Arsenal yabonye Pierre-Emerick Aubameyang

Ikipe ya Arsenal yamaze kwemeranya na Borussia Dortmund yo mu Budage ku mukinnyi  Pierre-Emerick Aubameyang, uyu musore rero akaba agomba kurara yemejwe nk’umukinnyi wa Arsenal.

Nkuko Sky Sports, Daily Mail, The Guardian na Goal.com bazindutse babyandika , uyu muya-Gabon Aubameyang aragurwa akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi nkuko amakipe yombi yabyumvikanye mu biganiro bagiranye ariko ntabwo uyu musore yari yasinya bikaba byitezwe ko agomba gusinya muri uyu mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 29 Mutarama 2018. Arsenal igiy gukora ibi nyuma yuko habura iminsi 2 yonyine kugira ngo igura n’igurisha rirangire kuko rizarangira kuya 31 Mutarama 2018.

Ubwa mbere Arsenal yari yatanze miliyoni 50 z’amapawundi ariko Dortmund ibatera utwatsi, umuyobozi wa Dortmund ni  Michael Zorc yari yavuze ko bazareka uyu musore w’imyaka 28 muri Dortmund kugeza igihe cyose we azashaka kugenda ku bushake bwe . Bikaba bivugwa ko agiye kuhava aguzwe miliyoni 60 nkuko twabigarutseho haruguru.

Amakuru yizewe dukesha Sky Sports avuga ko iyi gahunda ya Pierre-Emerick Aubameyang yaba yaragizwemo uruhare na Olivier Giroud kugira ngo aze Emirates  kuko Giroud nawe ari mubasohoka muri Arsenal. Ku wa Gatanu umutoza Arsene Wenger  yari yavuze ko  Giroud batazamurekura igihe batari basinyisha undi mukinnyi wamusimbura.

Olivier Giroud agiye gusohoka muri Arsenal

Ntabwo biramenyekana niba  Olivier Giroud  azajya gukina mu Budage nubwo amakuru menshi ariho amwerekeza mu mpera za Mutarama.

Aubameyang  ibye muri Dortmund bisa naho byarangiye kuko n’abafana batakimwishimira dore ko ku wa gatandatu ubwo bakinaga na  Westfalenstadion  bakanganya ibitego  2-2  abafana bamuvugirije induru banamwereka ibyapa byanditseho ngo ” Ntamukinnyi ukomeye kurusha ikipe yacu.”

Arsenal igiye gusinyisha Pierre-Emerick Aubameyang mu gihe yamaze gutandukana n’umukinnyi wayo Alex Sanchez wagiye muri Manchester United .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger