Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ikintu cyagoye cyane Meddy akigera muri Amerika

Ngabo Medard Jobert ‘Meddy’ umunyarwanda umaze imyaka igera kuri 7 akorera umuziki muri Amerika yavuze ikintu cyamugoye akigera muri  iki gihugu.

Meddy yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, uyu muhanzi kuri ubu ukomeje gukundwa n’abatari bake biganjemo igitsina gore akigera muri Amerika hari byinshi byamugoye gusa avuga ko ku isonga haje icyo kuba atari asanzwe akoresha ururimi rw’icyongereza.

Uyu muhanzi avuga ko yari asanzwe akoresha ururimi rw’igifaransa rwari rumaze gushinga imizi ndetswe runakoreshwa cyane mu Rwanda mu myaka yaviriye mu Rwanda, uru rurimi kuri ubu ntago rugikoreshwa cyane mu Rwanda ahubwo rwasimbujwe icyongereza.

Meddy akigera muri Amerika rero yagowe cyane no kumenya icyongereza ndetse anavuga ko hari igihe yigeze kujya ahantu mu birori akananirwa gutangaza akari kamuri ku mutima icyo gihe kubera kutamenya uru rurimi ndetse bamwe bakagira ni ubwitonzi nyamara afite ikibazo cy’rurimi.

Ati”Hari igihe ku sihuri nigagaho hari haje abashoramari ndetse n’abandi banyeshuri baje ahongaho, nari mfite ibintu byinshi nshaka kuvuga ariko nkabura uburyo mbisobanura, barambaza bati <<ese ntago ukunda kuvuga>> ? nza kubabwira ko ari ikibazo cy’ururimi mfite ndetse mfite byinshi byo kuvuga ariko nkaba ntabona uburyo mbivuga.”

Yongeye ati” Ariko byatumye nkoresha imbaraga nyinshi kugira ngo mbashe gukemura iki kibazo cyo kutumvikana n’abandi nari nasanze muri Amerika.”

Uyu muhanzi avuga ko Amerika ari igihugu giteye imbere mu buryo bwose ndetse gishidukirwa na benshi gusa akavuga ko kugera ku ntego umuntu yifuza abona bidasaba kuba ari mu gihugu cy’igihangange, kuko icya mbere ari ukwiyemeza no kugira intego ushaka kugeraho.

Meddy avuga ko abasore bagenzi be badakwiye gutekereza ko nabo bagiye muri Amerika ubuzima bwabo bwaba bwiza nk’uko byamugendekeye kuko buri wese aba afite inzira Imana yamuteganirije yo kugera ku ntego ze no gutera imbere mu buzima.

Avuga ko kuri ubu yabonye u Rwanda narwo rumaze kugera ku rundi rwego ku buryo benshi bashobora kuzifuza kuza kuruturamo mu minsi ir’imbere kubera iterambere riri kuganza ndetse n’amahoro n’umutekano bitagereranywa bisendereye.

Kuri ubu aba ahitwa Kagugu ndetse anavuga ko yabonye ari ahantu heza yifuza kuba yazatura mu gihe azaba agarutse kuba mu Rwanda, dore ko yemeza ko atazahama muri Amerika ahubwo igihe ni kigera azagaruka agatez’imbere igihugu cyamubyaye.

Meddy kuri ubu ari mu Rwanda

Slowly, Indirimbo Meddy aheruka gushyira hanze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger