AmakuruIkoranabuhanga

Ikigo SpaceX cyatangaje umugenzi wa mbere uzajya ku kwezi

Umuherwe w’Umuyapani, Yusaku Maezawa ni we mugenzi wa mbere uzajya ku kwezi akoresheje icyogajuru cya Big Falcon Rocket mu rugendo ruteganyijwe mu 2023.

Yusaku Maezawa w’imyaka 42  ni we mugenzi wa mbere ugiye gukora urugendo rwa mbere ku kwezi  yavuze ko azatumira abanyabugeni bagera ku munani bakazajyana muri uru rugendo rugana ku kwezi mu rwego rwo kubungura ubumenyi nabo.

Uyu muherwe w’umuyapani Yusaku Maezawa  asanzwe akora ibijyanye n’ubuhanzi bw’imideli, ku munsi wo ku wa Mbere taliki ya 17 Nzeri 2018 ubwo yari ari ku biro bikuru bya SpaceX imbere y’imbaga y’abanyamakuru yabatangarije ko yahisemo kujya ku kwezi ndetse ko yanaguze imyanya yose iri mucyogajuru kizamujyana.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya SpaceX cyatangaje ko  ari intambwe ikomeye izafungurira amarembo abafite inzozi zo kuzenguruka mu isanzure, nyuma y’abagiyeyo mu cyogajuru cyitwa Apollo 17 cya NASA mu 1972.

Ikigo cya  SpaceX kiri gutegura uru rugendo cyashinzwe n’umuherwe Elon Musk mu 2002. ni ikigo gikoresha abakozi 7000.

 

Icyogazuru cya Big Falcon Rocket kizakoreshwa muri uru rugendo
Yusaku Maezawa na Elon Musk bahagaze imbere y’icyogajuru Falcon 9
Yusaku Maezawa na Elon Musk
Amagambo uyu muherwe yanditse kuri Instagram avuga ko agiye gukabya inzozi ze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger