AmakuruImyidagaduro

Ikibazo cyo kwambara Bikini muri Miss Supranational cyavugutiwe umuti

Mu Rwanda muri iyi minsi abakobwa bifuza kuzitabira irushanwa rya Miss Supranational batangiye kwiyandikisha ndetse mu minsi iri imbere hazatoranywa abakobwa bahatana ndetse havemo umwe uzatsinda yegukane ikamba n’itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational.

Ubusanzwe muri iri rushanwa, hari igice cyaryo cyarigikubiyemo kuba abakobwa baryitabiriye hari aho bagomba kwiyerekana bambaye umbwambaro w’imbere uzwi nka “Bikini”.

Mu minsi ishize iri rushanwa rya Miss Supranational ryakuruye impaka hano mu Rwanda, zikuruwe no kuba abakobwa baryitabira bakunze kwambara utwenda tw’imbere mu gice cyo kwiyerekana bambaye umwambaro wo kogana.

Nyuma y’izi mpaka abategura iri rushanwa bicaranye n’ubuyobozi bwa RALC bagirana ibiganiro byimbitse byarangiye iki kibazo kibonewe igisubizoNk’uko .

RALC yatangaje ko barebeye hamwe impamvu izi mpaka zikunze kuvuka hanarebwa icyakorwa ngo impaka zishire. Aha bemeranyije ko abategura Miss Supranational mu Rwanda basabwa gukora irushanwa kugira ngo uzahagararira u Rwanda abe ari umukobwa watowe wanahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda kurusha kuba bakohereza uwo bashaka.

Mu gutegura iri rushanwa abahagarariye Miss Supranational basabwe na RALC ko bakurikiza amategeko n’amabwiriza yashyiriweho amarushanwa y’uburanga mu Rwanda. Umwe mu bayobozi ba RALC yavuze ko bageze ku ngingo ya Bikini, basabye abategura irushanwa ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational azakoresha incabure aho kwambara Bikini.

Abajijwe impamvu y’incabure, umuyobozi muri RALC yatangaje ko basanze umukobwa wambaye incabure yaba yambaye umwambaro ujyanye n’umuco kurusha uko bakwambara Bikini umwambaro wo kogana nyamara mu Rwanda atari ibintu by’abanyarwanda bo ha mbere. Yagize ati” Urumva umukobwa wambaye incabure byibuza hari icyo azaba avuze ku irushanwa anerekana umuco nk’umunyarwandakazi, turacyaganira wenda bizarangira twumvikanye kandi impinduka zose muzazimenya.”

Sonia Gisa ni we munyarwandakazi wa mbere wambaye utwenda two kogana ‘Bikini’ mu irushanwa rya Miss Supranational, byamuhesheje amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Africa (Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika).

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi.

Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

Bikini igiye gusimburwa incabure ku mukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational
Twitter
WhatsApp
FbMessenger