Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda ryateguye igitaramo cyahurije hamwe abahanzi bakomeye

Ihuriro ry’abanyamakuru bakora  inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda (Rwanda Showbiz Journalists Forum) ku bufatanye na Federasiyo ya muzika nyarwanda, bateguye igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro iri huriro , hatumirwa abahanzi bari mu bakomeye hano mu Rwanda.

Ni igitaramo kizabera Kigali Cultural Village iherereye muri KCEV [ahahoze hitwa Camp Kigali] tariki ya 6 Ukuboza 2019, ni igitaramo kandi kizinjiza neza abakunzi ba muzika mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ni Fireman, Riderman, Uncle Austin, Alyne Sano, Yverry, P-Fla, Andy Bumuntu na Ruti Joel. Ni igitaramo kizayoborwa na Tom Close afatanyije na Anita Pendo uzaba ari MC.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 3000 Frw ku banyeshuri, 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP)  na 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro cyane (VVIP).

Uretse iki gitaramo giteguwe niri huriro bwa mbere,  ryashinze  n’ikipe y’umupira w’amaguru nk’igikorwa kibafasha gukora siporo no gusabana, iyi kipe ikaba yaranatangiye gukina imwe mu mikino ya Gicuti .

Comments

comments