AmakuruAmakuru ashushyeMu mashusho

Ihohotera rikorerwa ab’igitsina gore bakora mu kabari niricike.

Abakobwa n’abagore bakora akazi ko kwakira abakiriya mu kabari, bakunze guhura n’ikibazo cyo gufatwa nk’indaya cyangwa se abanyangeso mbi, aho usanga hari abagabo babakorakora cyangwa bakabasaba ko baryamana.
Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakora akazi ko kwakira abantu baganiriye n’Umuseke.rw, ngo uku guteshwa agaciro n’abagabo baza babakorakora cyangwa bakababaza ibiciro byo kuryamana nabo, ngo biterwa nuko usanga mu mabwiriza bahabwa n’abakoresha babo cyangwa ba nyir’utubari, harimo ko ngo bagomba “gufata neza umukiriya”. Abenshi rero ngo babura uko babigenza maze bakemera gukorakorwa ahantu hose kugira ngo badatakaza akazi.
Umwe mu bakora ako kazi yagize ati  “abenshi badufata nk’indaya kandi tuba twaje mu kazi gushaka amaramuko kimwe n’abandi bose. Ntituba twaje kwicuruza.”

Mugenzi we na we ukorera mu kabari i Remera ati “umuntu aza mu kabari agatangira kugukorakora ku kibuno, mu mabere…ariko nta kundi uba wabigenza kuko wakwivumbura agahita avuga ko umusuzuguye ugasanga umukoresha wawe aranakwirukanye. Turabyakira nyine bikatubabaza ntakundi.”

 

Iki kibazo gisa nkaho kirengagizwa ndetse bigahabwa isura itari iy’ihohoterwa, nyamara ababikorerwa bo bavuga ko bahohoterwa, nubwo utabura kuvuga ko hari n’abagaragaza ko ibyo ntacyo bibatwara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger