Imyidagaduro

Ihere ijisho amafoto utari uzi ya Supersexy akomeje kuvugisha imbaga kuri internet

Supersexy akomeje gushidukirwa n’abatari bake ku rubuga rwa Instagram, kubera amafoto n’amashusho ashyiraho umunsi ku wundi atuma abakoresha uru rubuga bamuyoboka uko bwije n’uko bukeye.

Hyacinthe Weber yamamaye kuri uru rubuga nka Supersexy Nana, uyu mugore ufite umugabo w’Umunyamerika kugeza ubu utaribaruka, ni umwe mu bavugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse mu bitekerezo bikunze gushyirwa ku mafoto ashyira ku rubuga rwa Instagram ni ay’abantu baba bavuga ko ateye neza ku buryo buri mugabo wese yakwifuza kumugira nk’umugore we.

Ni umunyarwandakazi uvuka i Nyamirambo , yahavuye muri 2011 ubwo yari agiye kwiga kaminuza muri Uganda ari naho yaje guhurira n’umugabo  we babana kugeza ubu . Afite urugo muri Amerika aho umugabo akomoka ndetse no muri Uganda.

Avuga ko nta kidasanzwe gituma ashyira amafoto n’amashusho ashamaje ku mbuga nkoranyambaga uretse kuba aba ashaka kwerekana ibikorwa bye birimo imyenda asigaye atunganye ndetse no kuba ari umunyamideli. Abenshi baba bazi ko abikora yishimisha gusa siko biri.

 

Afite uburanga bwihariye butuma abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuhozaho ijisho

Kurubu yu mugore akurikirwa  n’abasaga ibihumbi 86 ku rubuga rwa Instagram , kwiyongera kw’abamukurikira umunsi ku wundi biri gutuma aba umwe mu bakurikirwa cyane mu Rwanda cyane ko usanga hari bamwe mu basitari bo mu Rwanda arusha.

Asigaye ar’umwe mu barwanirwa n’abahanzi ku rwego mpuzamahanga ku buryo avuga ko  hari na bamwe yangiye kujya mu mashusho y’indirimbo zabo bitewe no kwimwa uruhushya n’umugabo we.

Ati” Abahanzi banyitabaje ni benshi, abo muri Uganda, Tanzania abo mu Rwanda, ndumva nta mpamvu yo kuvuga amazina yabo kuko byababangamira bibagezeho. Ntabwo abo bose nabafashije, gusa nagishije inama umugabo wanjye anyemerera ko najya muri video ya Bebe Cool.”

Yirinze kugira byinshi atangaza bijyanye n’amafaranga aca abashaka kumuresha mu ndirimbo zabo kuko kugeza ubu abikora iyo ahawe uburenganzira n’umugabo we, gusa akangurira abakobwa b’abanyarwanda bakoresha izi mbuga nkoranyambaga kugira amakenga bakirinda, ikindi bakamenya kwihagararaho igihe basabwe gukorewshwa mu ndirimbo z’abahanzi bakabaca agatubutse.

Mu minsi yashize Supersexy yavuze ko abibeshya yaba afite ikibuno kigiterano bari mu buyobe  kuko yavukanye ubwiza n’imiterere byihariye.

Afite ikimero gituma benshi mu bamukurikira bavugishwa

 

Kuberwa bituma benshi bashidukira kureba amafoto ye
Ni umugore w’ikimero

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger