AmakuruImyidagaduro

Igisupusupu yajuririye icyemezo aherutse gufatirwa n’inkiko

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye mu muziki nk’Igisupusupu yajuririye icyemezo aherutse gufatirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uyu muhanzi Nsengiyumva w’imyaka 44 umaze kwagura imbaga y’abakunda ibihangano bye afunzwe akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 13.

Nsengiyumva François watawe muri yombi ku wa 30 Kamena 2021, n’ubwo ahakana icyaha ashinjwa, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kuba afunzwe iminsi 30 by’agateganyo rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku kuba iperereza rigikomeje kandi ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri ku muntu wabihamijwe.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Me Boniface Nizeyimana wunganira uyu muhanzi Nsengiyumva, we avuga ko bahise bajurira kuko batemera umwanzuro wafashwe.

Yavuze kandi ko uwo yunganira afite abatangabuhamya bamushinjura bazagaragarizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare.

Yakomeje avuga ko bajuriye kuko uwo yunganira icyo cyaha cyo gusambanya umwana ntacyo yakoze, ikindi ngo bizeye ko mu bushishozi bw’urukiko, nirushingira ku bimenyetso batanze byose ruzahita rumugira umwere akarekurwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nsengiyumva yasambanyije umuryango we ugaragaza ko yavutse mu 2008. yari amaze iminsi ibiri murugo iwe , akabikora umugore we adahari yagiye guhinga.

Icyaha cyo gusambanya uwo mwana bivugwa ko cyakozwe ku matariki ya 17 na 18 Kamena 2021.

Uwo mwana uvugwa muri iyi nkuru ngo yageze kwa Nsengiyumva agiye gukora akazi ko mu rugo, nubwo Nsengiyumva we avuga ko yari yamuhawe n’ababyeyi be kuko aho yabaga mbere batamufataga neza.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko uregwa yakoze icyaha, bushingiye kuri raporo ya muganga igaragaza ko umwana mu gitsina cye hinjiyemo intoki ebyiri kandi akaba arwaye imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina basanganye na Nsengiyumva.

Indi nkuru bisa

Nsengiyumva “Igisupusupu” ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana yakatiwe

Uyu Nsengiyumva we mukuburana kwe ahakana icyaha, akavuga ko ibyakozwe ari ibyahimbwe n’umuryango w’uwo mwana kugira ngo bamufungishe.

Uyu Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye mu muziki nk’Igisupusupu aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko amategeko abigena.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger