AmakuruImyidagaduro

Igisonga cya Miss Rwanda 2019, Yasipi Casmir arifuza gufasha abana bataye ishuri

Uwihirwe Casmir Yasipi, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, yatangije umushinga ugamije gukura abana ku muhanda  bafite hagati y’imyaka 6-12 akabasubiza mu ishuri.

Uyu mushinga wiswe Casmir Foundation azawufatanya n’abategura igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show, Miss Yasipi akaba atangije uyu mushinga mu gihe mu Rwanda umubare w’abana bagenda bata amashuri ugenda uzamuka biterwa n’impamvu zitandukanye z’ibibera mu miryango abo bana bakomokamo.

Mu kumurika uyu mushinga we Miss Casmir Yasipi yagize ati “Uyu mushinga nawise Casmir Foundation, intego nyamukuru ni ugufasha urubyiruko kumenya indangagaciro z’umuco nyarwanda. Turifuza gusubiza mu ishuri abana 100, tumaze kubona abagera kuri 58 bose bo mu Murenge wa Kinyinya.”

Casmir kandi avuga ko bahisemo abana bagendeye ku makuru bahawe n’ubuyobozi mu Murenge wa Kinyinya.

“Umushinga wanjye ugamije gufasha abana bataye amashuri bakajya kuba mu buzima bwo ku muhanda aho njyewe n’ikipe dukorana tuzajya dukura abana ku muhanda tukabasubiza mu miryango yabo ariko tukanabafasha mu bikenerwa kugirango babashe gukurikira amasomo neza.”

Akomeza avuga ko aba bana bose bakeneye no kumenya umuco nyarwanda.                                          Ati “Ni nayo mpamvu twiyemeje kuzajya tunabigisha ingadangagaciro z’umuco nyarwanda nk’uko Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yabidusabye turi mu mwiherero, ko tugomba no gutoza abana bato ibyiza biri mu muco wacu twebwe Abanyarwanda”.

Umubare w’abana bashakaga gutangirana nubwo utaraboneka, abo bamaze kubona bazatangira kubishyurira amafaranga y’ishuri mu gihembwe gitaha cy’amashuri.

Ati Ubu turacyashaka n’abandi bana ngo turebe ko twuzuza 100, nyuma tuzatangira kubishyurira ishuli mu gihembwe cya kabiri.”

Miss Casmir avuga ko abafatanyabikorwa afite kugeza ubu bari kumufasha mu mushinga we ari abategura Igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS). Bazajya bamufasha babinyujije muri iki gitaramo ngarukamwaka ndetse n’bikorwa byacyo bitandukanye.

Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS), Ntawirema Celestin yatangaje ko Miss Casmir yabegereye abasaba ko bakorana kandi ko umushinga we bawushyigikiye, ngo azanabafasha kumenyekanisha ibikorwa bateganya mu gihe kizaza.

Miss Yasipi Casmir yatangije umushinga wita ku bana bataye ishuri

Celestin Ntawirema utegura Rwanda Cultural Fashion Show

Kubantu bose bifuza kumufasha muri uyu mushinga we yabasabye kujya bakoresha uburyo butandukanye bwashyizweho hagamijwe gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Hakazajya hifashishwa uburyo bwa Mobile Money hifashishijwe numero ye bwite (Uwihirwe Yasipi Casmir 0789914381).
Casmir Yasipi ngo arifuza gusubiza mu mashuri abanza abana  basaga 100
Twitter
WhatsApp
FbMessenger