Amakuru ashushye

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyashyikirije FARDC imirambo 3 y’abasirikare bayo baguye mu mirwano yasakiranyije impande zombi.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya RDF, Iyi mirambo yashikirijwe igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC ni iy’abasirikare bayo 3 baguye mu murwano wasakiranyije igisirikare cy’u Rwanda n’ingabo za Kongo ubwo zavogeraga ubutaka bw’u Rwanda ku wa 13 Gashyantare mu murenge wa Shingiro I Musanze.

Uretse iyi mirambo, igisirikare cy’u Rwanda cyanashikirije icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ibikoresho aba basirikare bayo bari bitwaje birimo imbunda eshatu ndetse n’ibikapu bitatu, iki gikorwa kikaba cyabereye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo uherereye mu karere ka Rubavu.

Ni mugihe kandi RDF yari yasabye ingabo zo mu karere zishinzwe kugenzura imipaka EJVM gukora iperereza ku by’iri rasana, mu nama yayihuje n’izi ngabo zishinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu.

Si ubwa mbere ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi y’u Rwanda zivogereye ibirindiro by’iz’u Rwanda kuko no mu wa 2013 zigeze gukora ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi.

FARDC isinyira imirambo y’ingabo zayo
Ingabo zurwanda zizana imirambo
Abanyekongo batwaye ibyabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger