AmakuruUtuntu Nutundi

Igisamagwe cyitwa Nadia cyasanzwemo Coronavirus

Igisamagwe cy’ingore gifite imyaka 4 cyororerwa muri Bronx Zoo muri leta zunze ubumwe za Amerika cyasanzwemo Coronavirus.

Iki gisamagwe cyitwa Nadia,nicyo cya mbere kimenyekanye ko cyanduye virusi ya Coronavirus itera icyorezo cya COVID-19.

Aha hantu hororerwa ibisamagwe hitwa Bronx Zoo mu mujyi wa New York, abahayobora bavuga ko aya makuru y’uko iki gisamagwe cyanduye Coronavirus yemejwe na laboratwari nkuru y’igihugu yita ku matungo kiri Iowa muri Amerika.

Aya makuru dukesha BBC akomeza avuga ko iki gisamagwe cyiswe Nadia ndetse n’injangwe nini 6 zasanzwemo Coronavirus. Izi njangwe zatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus mu kwezi gushize.

Bivugwa ko izi nyamaswa zandujwe n’umuntu wari ushinzwe kuzitaho ariko imyirondoro ye ikaba itaratangazwa.

Reuters ivuga ko ibi ari ubwa mbere bibayeho ko ikiremwa muntu cyanduza Coronavirus inyamaswa.

Izi nyamaswa zahise zishyirwa mu kato ahantu habugenewe, ariko kandi abahanga bagaragaza ko nta gihamya ko zizarwara cyangwa se ngo zikwirakwize icyorezo.

Nadia na mushiki we Azul ndetse n’intare 3 z’inyafurika zagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus nazo ziri kwitabwaho ndetse zishobora kugaruka mu rwuri.

Iyi Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu kiremwa muntu mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize none ubu imaze kugera mu bihugu hafi ya byose by’isi ndetse imaze guhitana benshi, kugeza ubu abarenga ijana bamaze kuyandura mu Rwanda.

Kugeza ubu iki cyorezo cyandura ku buryo bworoshye ndetse abantu barayanduzanya, gusa niba umuntu atangiye kwanduza inyamaswa byateje ikibazo gikomeye.

Abahanga mu buvuzi bw’amatungo batangaje ko bigoranye kwemeza niba abandu baranduye iyi Virus bayandujwe n’inyamaswa cyangwa amatungo , ariko nanone batangaza ko bagomba kugendera kure inyamaswa cyangwa amatungo kuko bishoboka ko nabyo byakwanduza abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger