AmakuruImyidagaduro

Igiraneza yakubiswe inshuro mu kwiyerekana yambaye Bikini muri Miss Earth (Amafoto)

Igiraneza Ndekwe Paulette uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kubera muri Philippines ntabwo yabashije kuza mu myanya y’imbere mu cyiciro itsinda arimo ry’Amazi ryahatanyemo cyo kwiyerekana muri Bikini.

Uyu mukobwa ari muri 85 bari guhatanira ikamba. We na bagenzi be 29 bo mu itsinda rimwe bahatanye mu cyiciro cyo kwiyerekana bambaye bikini.

Igiraneza utabashije kwegukana umudali n’umwe, yari yambaye bikini y’umukara ifite akenda kamanutse inyuma ku kibuno kagera hasi.

Abakobwa babashije kuza mu myanya itatu ya mbere ni uwo muri Ukraine witwa Diana Shabas, uwo muri Puerto Rico witwa Nellys Pimentel ndetse n’uwo muri Équateur witwa Antonela Paz.

Mu byiciro bibiri bimaze guhatanirwa mu itsinda rya Igiraneza birimo icyo kwiyerekana muri Bikini no mu makanzu maremare nta na kimwe uyu munyarwandakazi arabasha kwegukanamo umudali.

Ikamba muri iri rushanwa rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bzabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Irushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahana inkuru zijyanye na bikini. Bamwe bavuga ko kuyambara ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’i Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana imwe mu myanya y’ibanga ye.

Igiraneza yakubiswe inshuro mu kwiyerekana yambaye Bikini muri Miss Earth

Bane bitwaye neza muri iki cyiciro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger