AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Igikomangoma Harry na Meghan bashobora kuza kurira ukwa buki mu Rwanda

Igihugu cy’u Rwanda ni cyo kiyoboye ibihabwa amahirwe yo kwakira igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore wacyo Megan bitegura kujya mu kwa buki, nyuma y’ubukwe bwabo bw’amateka bwabaye ku munsi w’ejo.

Amakuru avuga ko Harry na Meghan bagihura bwa mbere, bahurije ku kintu kimwe cyo kuba bose bakunda umugabane wa Afurika.

Si igihe kirekire gishize Meghan avuye mu Rwanda dore ko yahageze muri Gashyantare 2016 ari kumwe na World Vision ubwo bari mu gikorwa cyo gukwirakwiza amazi meza, bityo iyi ikaba ifatwa nk’iturufu yaha u Rwanda rwo kwakira aba bageni b’ibwami.

Biravugwa ko mu gihe baba baje mu Rwanda ko bacumbika muri Bisate Lodge, iyi ikaba ari hoteli y’agatangaza iherereye i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, mu ntanzi z’ibirunga bya Karisimbi, Sabyinyo, Gahinga, Muhabura na Visoke, bihera ijisho ingagi zibirimo dore ngo ko ziri mu binezeza aba bageni bombi kurusha ibindi.

Biteganyijwe kandi ko bashobora kuzasura Park y’igihugu ya Nyungwe mu rwego rwo kwihera ijisho ingugue ziyirimo, ndetse na parike y’igihugu y’Akagera mu rwego rwo kureba inyamaswa z’inkazi ziyiherereyemo.

redsavannah.com yavuze ko bashobora kumara amajoro atandatu mu Rwanda, aho bashobora kwishyura 4,380 by’ama pounds.

Aya mafaranga ni ay’amajoro bazamara mu Kinigi, amajoro abiri bazarara muri Nyungwe House, ijoro rimwe bazarara muri Rusizi tented Camp, ijoro rimwe bazarara i Kigali ndetse n’itike y’indege izabavana i Londres ibazana i Kigali.

Ahandi aba bageni bashobora kuzarira ukwezi kwabo kwa buki mu gihe baba bataje mu Rwanda, harimo mu gihugu cya Finland, muri Ecosse, mu misozi ya Himalayas mu Buhinde, muri Antigua, i Sussex mu Buholandi, ndetse no muri Australia.

Bisate Lodge yo mu Kinigi iri mu mahoteli ahabwa amahirwe yo gucumbikira Harry na Meghan mu kwezi kwa buki.

Harrisson Ford ukina amafilimi ni umwe mu baraye muri Bisate Lodge.

Mu gihe ibyo kuza mu Rwanda byaba byanze, Harry na Meghan bashobora kujya muri Antigua ku mucanga.
Ibitwa bya Australia na byo bishobora kubona aba bageni b’ibwami.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger